Uko wahagera

Rwanda: Ibiribwa Bihabwa Impunzi Bizogabanywa ku Kigero ca 60%


Zimwe mu mpunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda
Zimwe mu mpunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda

Ibiribwa byahabwaga impunzi zahungiye mu Rwanda guhera mu kwezi kwa gatatu bizagabanywa ku kigero cya 60% nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, iryita ku mpunzi, HCR na minisiteri y’ubutabazi muri ico gihugu Rwanda. Ni icyemezo kimaze iminsi mike kimenyeshejwe impunzi.

Mme Emily Fredenberg uvugira ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda yavuze ko abaterankunga bagabanyije imfashanyo batangaga. Ahanini ni muri ibi bihe isi yose ihanganye n’icyorezo COVID-19. Yavuze ko habonetse ibindi bibazo bikomeye bisaba ko abaterankunga kugira icyo babikoraho. Fredenberg yemera ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo kizagorana ku mpunzi ariko ko bakiri mu biganiro n’ibihugu nterankunga.

Ubusanzwe impunzi zagenerwaga amafaranga 7600 yo kugura ibiribwa buri kwezi. Nk’uko bigaragara kuri iri gabanuka rya 60% bazajya bahabwa amafaranga 3040. Bwana Olivier Kayumba umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yita ku bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda avuga ko iri gabanuka ridateye impungenge cyane kuko izindi serivisi impunzi zigenerwa zizagumaho uko ziri.

Ijwi ry’Amerika iganira n’impunzi mu Rwanda yasanze zizi aya makuru y’igabanuka ry’amafunguro zigenerwa buri kwezi. Ariko nta n’umwe wari uzi igipimo byagabanutseho. Bwana Jean Bosco Ukwibishatse uyobora inkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda icumbikiye impunzi z’abarundi avuga ko iri gabanuka ribabaje cyane.

Ukwibishatse ntahabanya na Bwana Utamuriza Seruhuha, impunzi y’umunyekongo iba mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda. Uretse kuba byemejwe ko igabanuka ry’ibiribwa bigenerwa impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda rizatangirana n’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka, ababishinzwe ntibazi igihe rizarangirira. Icyakora bakomeza gushishikariza impunzi ko zayoboka gahunda zo kwigira zikiteza imbere zigana ibigo by’imari biciriritse zikaka inguzanyo zigatera imbere. Impunzi zivuga ko na byo bigoranye.

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse na we yemeza ko bazakomeza kugirana ibiganiro n’ibihugu nterankunga kuko na byo ngo ubukungu bwabyo bwahungabanye. Yizezako igihe byatinda hari izindi gahunda za leta zizakomeza gufasha impunzi.

Uretse iri gabanuka ry’ibiribwa ribayeho ababishinzwe bemeza ko gahunda y’imirire mbonezamikurire, kwita ku bababaye kurusha abandi no kugaburira abana mu mashuli mu nkambi ndetse no kwita ku banyarwanda batahuka mu mezi atatu ya mbere bizakomeza uko bisanzwe.

N’ubwo u Rwanda rusaba impunzi gushakisha uko zakwiteza imbere, ruzibutsa ko umuti urambye ari uko haboneka amahoro bagasubira mu bihugu byabo, Icyemezo cy’igabanuka ry’ibiribwa kirareba impunzi ziba mu nkambi zose uko ari esheshatu. Dushingiye ku mibare yemezwa na HCR, zose hamwe zirasaga ibihumbi 130.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG