Uko wahagera

Kwamagana Raporo y’Uburenganzira bwa Muntu


Abashingamategeko bagereranije komisiyoy’uburenganzira bwa muntu kimwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ihora igaragaza ko ubwo burenganzira bubangamiwe cyane mu gihugu.

Inteko nshinga yamaganye raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu. Mu Rwanda, inteko ishinga amategeko, imitwe yombi nti yishimiye raporo ya komisiyo y’igihugu ku burenganzira bwa muntu, CNDH, yo guhera mu kwezi kwa 1, 2009 kugeza mu kwezi kwa 6, 2010. Abagize imitwe yombi basabye ko iyo raporo yasubirwamo ngo kubera ko “idasobanutse”.

Mu byatumye abashingamategeko bamagana raporo y’iguhugu y’uburenganzira bwa muntu, bavuze ko “yacecetse” ku bintu bikomeye byashyize mu majwi guverinoma y’u Rwanda ku ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu. Kuri bo kuba komisiyo ntacyo ibivugaho basanga nayo ibyemera. Ibyo bakomojeho ni nk’iyicwa ry’umunyamakuru, Rugambage Jean Leonard, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, n’ ifungwa ry’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abashingamategeko bagereranije komisiyoy’uburenganzira bwa muntu kimwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ihora igaragaza ko ubwo burenganzira bubangamiwe cyane mu gihugu. Muri iyo raporo, komisiyo yagaragaje ko abantu bakomeje gufungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko mu Rwanda. Ivuga ko mu gihe ibi bibayeho, abantu nk’abo nyuma bakarekurwa, bagomba kuzajya bahabwa indishyi z’akababaro, ndetse n’uwabafungishije agakurikiranwa.

Iyo komisiyo yanakomoje kandi ku bantu inkiko gacaca zitarenganuye. Ikomoza kuri Dr. Runyinya Barabwiriza, umaze imyaka 16 muri gereza ataraburanishwa. Iyo komisiyo yakoresheje ijambo rikarishye ivuga ko yakomeje “kujiragizwa” nta bisobanuro. Itegeka ko yarekurwa nta mananiza, kandi agahabwa indishyi z’akababaro.

Ku bashingamategeko, basanga iyo komisiyo gufata umwanzuro nk’uyu ari ugushyigikira umuco wo kudahana. Ni ubwa mbere inteko ishinga amategeko isaba ko raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu isubirwamo.

XS
SM
MD
LG