Uko wahagera

Rwanda: 'Drones' Zirakoreshwa Kugeza Imiti ku Barwayi ba Kanseri


Kugeza imiti ku barwayi ba Kanseri mu Rwanda bikomeje kuba ikibazo muri ibi bihe gukora ingendo hirya no hino mu gihugu rimwe na rimwe bigorana kubera ingamba zo kwirinda Covid 19.

Ubu mu Rwanda harifashishwa utudege duto tutagira umupilote tuzwi nka drone kugeza imiti kuri abo barwayi basanzwe iwabo.

Umuryango utegamiye kuri leta witwa Inshuti mu Buzima ufasha abarwayi ba Kanseri mu Rwanda, usobanura ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye batekereza ubundi buryo abarwayi bavurwa ku gihe kandi badakoze ingendo.

Uyu muryango uvuga ko nyuma yaho hagiye hashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, ndetse abaturage bakabuzwa kuva mu turere twabo bajya mu tundi, bifashishije utudege twa drone mu gutanga imiti.

Muganga Shyirambere Cyprien, umukozi w'uyu muryango yabwiye Ijwi ry’Amerika ko utu tudege twigurutsa twabafashije muri ibi bihe mu kugeza imiti ku barwayi ba kanseri basanzwe bakurikirana bari hirya no hino mu gihugu.

Uyu muganga asobanura ko abarwayi bagezwaho imiti ari abatararemba, ariko abamaze kugera ku rwego rwo kuvurwa hifashishijwe imirasire, bo bafashwa kugera kwa muganga.

Muganga Shyirambere yavuze ko gusangisha abarwayi imiti iwabo, byabafashije kugabanya iminsi bamaraga mu nzira bajya kwivuriza mu bitaro bya Butaro biri mu majyaruguru y'igihugu byita ku barwayi ba Kanseri.

Umwe mu barwayi bagezwaho iyo miti na Drone uvuka mu karere ka kirehe, mu ntara y’i Burasirazuba, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko utu tudege twababereye igisubizo.

Uyu mubyeyi asobanura ko kuzanirwa imiti aho batuye, byanamufashije kugabanya amatike yakoreshaga bajya mu bitaro bya Butaro.

Ikifuzo cy’uyu mubyeyi urwaye kanseri ni nacyo umuryango Inshuti mu buzima ufite, cyo kuzakomeza kwifashisha utu tudege nubwo Covid-19 yaba yarangiye.

Muganga Shyirambere asobanura ko basanze gusangisha abarwayi imiti ku misozi yabo, bibafasha kutavunika bakora ingendo. Uyu muganga avuga ko kuva ikigo cya Butaro kivura Kanseri cyashingwa mu mwaka wa 2012, bamaze gufasha abarwayi basaga ibihumbi 10.

Muganga Shyirambere agasobanura ko usibye kwita ku Banyarwanda barwaye Kanseri uyu muryango unafasha bamwe mu baturage baturuka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ndetse n’i Burundi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG