Uko wahagera

Rwanda: Dr. Niyitegeka Azakomeza Gufungwa


Urukiko rw'ibanze rwa Busasamanza mu karere ka Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwemeje ko Dr Theoneste Niyitegeka akomeza gufungwa akarangiza igihano cy'imyaka 15 yahamijwe n'inkiko gacaca. Uyu mugaga yashakaga kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu mwaka wa 2003

Ashimangira iby'iki gihano, umucamanza yatesheje impamvu zose Dr Niyitegeka n'umwunganira bashingiyeho baregera ifungwa ritemewe n'amategeko.

Dr Niyitegeka yafunzwe lnkiko gacaca za Gihuma mu karere ka Muhanga mu mwaka wa 200 zamuhamije ibyaha by'ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye muri jrnoside, zimuhanisha gufungwa imyaka 15. Avuga ko ibihano yahawe bishingiye ku mpamvu za politiki

Biboneka gake mu nkiko z'u Rwanda aho umufungwa ashora urubanza ku ifungwa ritubahirije amategeko.

Mu mwaka ushize wa 2015 mu Rwanda habarurwaga abasaga 7 bafunzwe bihabanye n'amategeko. Magingo aya, ubutegetsi bw'u Rwanda butangaza ko iki kibazo cyavuye mu nzira.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uko imyanzuro y'urukiko yagenze.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:38 0:00

XS
SM
MD
LG