Imwe mu miryango yigenga ikora ku kibazo cy’ubuzima, iratangaza ko icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko Gahunda ya "Guma mu karere" yatumye urubyiruko rutari ruke ruvutswa amahirwe yo kwigishwa ubuzima bw’imyororokere, bituma abana b’abakobwa batwara inda ndetse bata amashuli.
Mu kiganiro kihariye Ijwi ry’Amerika yahawe na Bwana Kagaba Aphrodis uyobora umuryango uharanira iterambere ry’ubuzima, yatangaje ko ingaruka za Covid-19 zageze ku rubyiruko rutari ruke mu rwego rw’ubuzima.
Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko rwajyaga rwigishwa ibigendanye n’ubuzima bw’imyororokere rusanzwe ku misozi yarwo. Izo nyigisho zarahagaze bikaba byaratumye abana benshi basaba service zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n'amategeko mu gihe bikenewe batakibibasha kuko bakoresha telefoni gusa.
Kagaba avuga ko abaje babagannye bifashishije telefoni bagera kuri 400. Muri bo 200 babashije kumenya aho basanga izo service, ariko haracyari abandi bajyaga bafashwa kugeza ubu bakizitiwe n’abatarumva ko iyi service yo gufasha abana b’abakobwa batwaye inda byemewe mu gihe bari mu kiciro itegeko ryemera.
Iki kibazo cy’uko urubyiruko rutakibonana n’ababigisha iby’ubuzima bw’imyororokere byemezwa n’ababyeyi bavuga ko usanga muri ibi bihe abana basa nk’abigenga bagakora ibyo bishakiye.
Iki kibazo cyanagaragaye ubwo amashuri yongeraga gutangira mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize, ahagaragaye umubare utari muto w’abana b’abakobwa batagarutse mu mashuri. Ministeri y’uburezi yari itaratangaza imibare nyakuri y’abana b’abakobwa batasubiye kwiga kuko batewe inda, ariko hari abalimu bavuganye n’ijwi ry’Amerika bemeza ko ku bigo byabo babonye abana b’abakobwa batagarutse kwiga.
Uyu muryango uharanira iterambere ry’ubuzima HDI mu magambo ahinnye y’icyongereza, usobanura ko muri ibi bihe bya Covid aho abantu batagihura, ugerageza gukoresha uburyo bwa radiyo na telefoni wigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Facebook Forum