Umucamanza mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge yategetse ko Bwana Robert Bayigamba afungurwa by'agateganyo akaburana ari hanze. Ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha bibiri, icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kugurisha cyangwa gutanga ingwate ku kintu cy’undi. Byose bishingira ku bibanza biherereye i Nyarugenge hazwi nko mu Kiyovu cy’abakire umushinjacyaha avuga ko Bayigamba yagiye abigurisha ku bantu batandukanye agamije uburiganya. Buvuga ko ku isonga yagurishije ibibanza n’itorero ry’abapentekoti mu Rwanda ADEPR baba bamwishyuye miliyoni 380 z’amafaranga.
Ubushinjacyaha bukanavuga ko Bayigamba yagurishije ubwo butaka n’uwitwa Jean Claude Hagenimana aba amwishyuye miliyoni 220 z’amafaranga bemeranya ko izindi 630 azazishyurwa mu gihe kitarenze ukwezi. Buvuga ko ubwo butaka ikigo cy’imisoro n’amahoro cyari cyarabufatiriye kubera ko ikigo Manumetal kirimo umwenda w’imisoro.
Bumurega kandi ko nyuma y’ibyo yarenzeho akagurisha ubwo butaka na Kompanyi ya TELEMAF kandi ko Hagenimana yasabaga Bayigamba guhura na we akabyanga ubundi ngo akavuga ko abayobozi b’ishyaka FPR bamubujije kugurisha ubwo butaka. Ibyo n’ibindi bukabishingiraho bumusabira gufungwa by’agateganyo kuko ngo ashobora gutoroka ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.
Umucamanza yavuze ko n’umutangabuhamya bushingiraho imvugo ze zivuguruza. Naho ku cyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, urukiko rwavuze ko umutungo wa Manumetal nta wundi muntu cyangwa sosiyete weguriwe. Bityo ko utigeze ugurishwa inshuro ebyiri. Urukiko rusanga ko amafaranga bumurega atatuma atoroka igihugu. Ruvuga ko yatanze umwishingizi Bwana Richard Murefu kandi ko ari inyangamugayo. Umucamanza akavuga ko ntaho yahera afunga by’agateganyo Bayigamba.
Umucamanza yategetse ko Bayigamba ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa, maze mu cyumba cy’urukiko abantu bakomera amashyi icyarimwe abandi bavuza impundu.
Inkuru irambuye yakurikiwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa wari mu rukiko.
Facebook Forum