Uko wahagera

Rwanda: Ambasade y'Amerika Irasaba ko Abafite Ubumuga bw'Uruhu Badahezwa


Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, ashyikiriza inkunga bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu.
Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, ashyikiriza inkunga bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu.

Bwana Peter H. Vrooman, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Rwanda, arasaba abagize umuryango nyarwanda kudaheza abafite ubumuga bw’uruhu.

Yabisabye ubwo yashyikirizaga inkunga y’ibiribwa abafite ubumuga bw’uruhu batuye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu uzaba kuri iki Cyumweru.

Mu ijambo yagejeje ku bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda akoresheje ururimi rwabo kavukire, Bwana Peter H. Vrooman, yarishingiye ku ndirimbo umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu yagarayemo ibumbatiye ubutumwa ko abantu bose bafite uburenganzira bungana.

Bwana Dieudonne Akimaniduhaye ukuriye umuryango wita ku bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) ashimangira ko iyi nkunga babonye ije abafite ubumuga bw’uruhu bayikeneye.

Ubusanzwe kuvuka ufite ubumuga bw’uruhu cyangwa kubyara umwana afite ubumuga bw’uruhu biba bitoroshye mu muryango. Madamu Liziki Akimpaye ni umubyeyi w’abana batatu bose bafite ubumuga bw’uruhu. Avuga ko yakunze gutotezwa n’umugabo bashakanye ndetse n’abaturanyi. Gusa magingo aya akavuga ko itotezwa rigenda rigabanuka agereranyije na mbere. Kuri we akavuga ko ubufasha bwa Ambasade ya Amerika ku bafite ubumuga bw’uruhu ari ikimenyetso cy’umutima wa kimuntu.

Ibiribwa byatanzwe na Ambasade ya Amerika bigenewe imiryango 150. Irimo imiryango 65 mu mujyi wa Kigali, imiryango 45 mu karere ka Musanze n’imiryango 40 i Rutsiro.

Kuva mu mwaka wa 2013 ni bwo umuryango w’abibumbye wemeje ko tariki ya 13 z’ukwa Gatandatu ari umunsi ngarukamwaka mu kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu. Ku Rwanda ni ku nshuro ya Karindwi ugiye kwizihizwa ariko kubera icyorezo COVID-19 na wo bazawizihiriza mu ngo. Kugeza ubu umuryango wita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA) urabarura abanyamuryango 238 baturuka mu turere turindwi. Imibare iheruka ku rwego rw’igihugu yo mu 2012 yagaragazaga ko basaga 1200.

Ariko haba mu myigire no mu myumvire haracyari ihurizo rikomeye basaba ubutegetsi gukora ubukangurambaga bwimbitse mu bagize umuryango bakumva ko ari abantu nk’abandi

“Natwe turi abantu nk’abandi, Imbaraga dufite ziruta inzitizi duhura na zo” ni yo nsanganyamatsiko kuri iyi nshuro ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG