Uko wahagera

Rwanda: Amayobera ku Rupfu rw'Umuturage Polisi Ivuga ko "Yiyahuriye muri Kasho"


CP John Bosco Kabera uvugira polisi y’u Rwanda
CP John Bosco Kabera uvugira polisi y’u Rwanda

Mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba mu Rwanda, haravugwa igisa n’amayobera ku rupfu rw’uwitwa Nsekanabo Joel wari utuye mu murenge wa Nkanka. Umuryango we n’abaturanyi bavuga ko yatwawe n’umuyobozi w’akagari ndetse n’umupolisi wambaye sivili none nyuma y’ibyumweru bibiri batazi aho aherereye kuri uyu wa mbere igipolisi cyamenyesheje umuryango we ko yiyahuriye mu kasho.

Abo mu muryango wa Bwana Nsekanabo Joel w’imyaka 40 y’amavuko bahimbaga Gikominari, ndetse n’abaturanyi be bavuga ko bamuherukaga ku itariki ya 17 y’ukwezi gushize kwa mbere. Madame Mukamuganga Claudine, bashakanye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umugabo we yatwawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinyaga batuyemo ari we Bwana Ndagijimana Japhet.

Uwo muyobozi ngo yari kumwe n’undi musore wambaye imyenda ya gisivili. Uwo ngo yambitse umugabo we amapingu ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri iyo tariki, hanyuma bamwuriza moto bajyana na we bombi. Gusa mu gukurikirana, ntiyabashije kumenya icyo umugabo we yaba yafatiwe ndetse n’aho yaba yajyanywe gufungirwa.

Amakuru y’iritabwa muri yombi rya Bwana Nsekanabo kandi anasobanurwa n’umwe mu baturanyi bari kumwe, yanahaye bimwe mu byo yari afite ngo abimujyanire imuhira. Uwo avuga ko muri bike yashoboye kumva, haba harimo ikibazo cy’amakimbirane na polisi ikorera mu kiyaga cya Kivu, ayo akaba ngo aturuka ku bucuruzi bwa magendu.

Nyuma yo gushakira ahantu hose hafungirwa abakurikiranwaho ibyaha ariko agaheba, ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere, Madame Mukamuganga Claudine yahisemo kwandikira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi. Icyo yabusabaga cy’ibanze ngo ni ukurekura umugabo we.

Bitunguranye ariko, ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, mu gihe Ijwi ry’Amerika yari igikurikirana iby’ibura rya Nsekanabo, umwe mu bo mu muryango we yaje guhamagarwa n’ubuyobozi bw’igipolisi ku rwego rw’akarere. Aha ngo bamubwiye ko uwo Nsekanabo yiyahuriye muri kasho ya polisi i Kamembe.

CP John Bosco Kabera uvugira polisi y’u Rwanda na we yemeje iby’ayo makuru ko Nsekanabo Joel yiyahuriye mu kasho. Ariko yirinze gusobanura uko, uko kwiyahura kwaba kwakozwe n’ibyo yaba yari akurikiranweho.

Gusa umuryango we ukaba utumva ukuntu umuntu polisi yari yahakanye ko idafite apfa yiyahuriye muri kasho yayo. Bwana Nsekanabo Joel ubusanzwe yari umuturage ukora imirimo y’ubuhinzi, akanyuzamo agacuruza n’amatungo ariko mu buryo buciriritse. Umuryango we uvuga ko ntaho yigeze ahurira n’imirimo y’igisirikare cyangwa se ya polisi.

Ikibazo cy’abantu bapfa baguye mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se ababurirwa irengero nyuma y’igihe bikamenyekanako bari batawe muri yombi n’izo nzego si ubwa mbere cyumvikana haba aha mu karere ka Rusizi cyangwa se mu tundi turere tw’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwamurikiraga akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu uko rwashyize mu ngiro imyanzuro-namangarukagihe ku iyubahirizwa ryabwo, Bwana Julian Braithwaite uhagarariye Ubwongereza i Geneva yasabye ko u Rwanda rwakwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku birego by’ubwicanyi, impfu zibera ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y'amategeko. Icyakora ibyo u Rwanda rwabyamaganiye kure, ruvuga ko ibyo byaha ntabikorerwa ku butaka bwarwo.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Themistocles Mutijima

Urujijo ku Rupfu rw'Umuturage Polisi y'u Rwanda Ivuga ko Yiyahuriye muri Kasho
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:06 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG