Uko wahagera

Bugesera: Abantu Barimuwe, Ikibuga Nticyubakwa


Imiryango isaga 80 isigaye ahateganyijwe kuzubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera irarira ayo kwarika.

Bamwe mu bagize iyo miryango baganiriye n'Ijwi ry'Amerika bavuga ko bamaze imyaka igera muri ine barabariwe imitungo yabo ariko babura amafaranga. Baravuga ko basigaye inyuma mu iterambere bagereranyije na bagenzi babo bamaze kwimuka.

Minisiteri y'ibikorwa remezo yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ikiri gukemura ibibazo byagaragaye mu kubarura amasambu y'abo baturage.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru mu Bugesera.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:31 0:00

XS
SM
MD
LG