Uko wahagera

Rwanda: Abatwa Barasaba Leta Kubemerera Kwizihiza Umunsi w'Abasangwabutaka


Taliki 9 z'ukwezi kwa munani buri mwaka, Umuryango w’Abibumbye wizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’uburenganzira bw’Abasangwabutaka.

Bamwe bahagarariye amashyirahamwe yabo amateka yerekana ko basigaye inyuma nkuko bivugwa mu Rwanda, bagaragaza ko umunsi nk’uyu bataremererwa kuwizihiza.

Bwana Ildephonse Niyomugabo usanzwe ukuriye umuryango w'Abasangwabutaka cyangwa abatwa, agaragaza ko icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora ibikorwa bike bajyaga bakora kuri uyu munsi.

Niyomugabo ukuriye iri shyirahamwe, asaba Leta y'u Rwanda kubaha uburenganzira bakizihiza uyu munsi nk’uko bikorwa n'ahandi ku isi. Yemeza ko Abasangwabutaka bataritabwaho ku buryo bw'umwihariko bityo bakaba bafite ibibazo by'ubukungu, iby'imibereho n'iby'uburenganzira bwa muntu.

Avugana na radiyo Ijwi ry'Amerika yatangaje ko inshuro nyinshi hari benshi mu bagize icyo gice cy'abaturage bahohotewe, bamwe bamburwa ubutaka abandi yemeza ko bakubitwa rimwe na rimwe bakicwa nta butabera bahawe.

Yagize ati: Ijambo abasangwabutaka ni ikinyarwanda. Niba ba sogokuruza baravuye mu mashyamba ubu hakaba hariho kurengera ibidukikije ariko ntihabeho kwita ku buzima bw'umuntu, bidutera impungenge kandi rimwe na rimwe bikatubabaza. Ntabwo twanze kubana n'ibidukikije n'ubundi twabanye na byo igihe kinini. Ariko iyo ubona umuntu ajya kurengera ibidukikije akibagirwa ubuzima bw'umuntu ubona ari ikibazo"

Leta y'u Rwanda ivuga ko mu Rwanda hari Abanyarwanda gusa ikibazo cy’amoko cyarangiye.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba, avuga ko abagishakisha izi mvugo yita ko zisa n’izivangura abantu rimwe na rimwe biba bigamije gushakira indonke z’iyi miryango; ko akenshi abiyita ko bavugira abandi usanga bagamije inyungu zabo bwite abandi ntibagire inyungu babikuramo. Yemeza ko hari benshi leta yagiye yubakira amazu ajyanye n'igihe nubwo imwe mu miryango nk'iyi "yabivugaga ukundi".

Leta y'u Rwanda ivuga ko ifasha abatishoboye ntawe irobanuye ariko Abatwa bo bakomeje gusaba igihugu kubashyiriraho umwihariko.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Abasangwabutaka, bamwe muri bo bo mu Rwanda bagaragaza ko bazakomeza gusaba leta kuba yabemerera bakajya bakorera ibikorwa byabo ku mugaragaro.

Umunsi mpuzamahanga w’Abasangwabutaka washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2007. Nyuma y’aho wari watangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza Leta z’ibihugu bitandukanye ku Isi kurushaho gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubuzima bw’abo bantu.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubarura Abasangwabutaka barenga miliyoni 370 ku isi. Mu Rwanda ho kugeza ubu hakaba hari ababarirwa mu 35000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG