Uko wahagera

Rwanda: Abakekwa kuba RNC Barasaba Kurekurwa


Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwasoje kuburanisha ku ngingo yo gufungwa cyangwa gufungura by'agateganyo abantu 25 baregwa kuba mu mutwe w'igisirikare cya P5. Abaregwa bose barasaba gufungurwa by'agateganyo bakaburana bari hanze.

Ku munsi wa nyuma w’iburanisha ry’abaregwa 25 ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo na none bongeye kubazana mu modoka ebyiri za gisirikare. Umutekano wari wakajijwe mu buryo bugaragararira amaso.

Mu myanzuro ya nyuma ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bane bari basigaye bose na bo basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bidegembya.

Uhereye kuri Rtd Major Habib Mudathiru, umucamanza ukuriye inteko iburanisha yamusabye gutanga icyifuzo cye. Uyu wari wicaye ukuguru yakugeretse ku mufariso kubera kurwaye yabwiye Lt Col Charles Madudu ukuriye iburanisha ko akeneye kuburana yidegembya. Yavuze ko byamufasha cyane ashingiye no ku kuba arwaye ngo byamubera umwanya mwiza wo kujya kwivuza.

Major Mudathiru nk’uko yabibwiye umucamanza kandi binagaragara ukuguru kuzengurutswe n’ibipfuko ahora mu mbago kandi ukurwaye ntikubasha gukandagira. Haba kumusohora mu modoka, kumwinjizamo yewe no kumugeza mu rukiko bisaba kumuterura.

Birashoboka ko uyu wahoze mu ngabo z’u Rwanda igufa ry’ukuguru kwe ryaba ryaravunitse. Ikindi yabwiye urukiko nuko afite aho abarizwa kandi ko uko agaragara ngo adashobora gutoroka ubutabera.

Me Paola Umulisa umwunganira mu mategeko yibukije ko Major Mudathiru na bagenzi be 24 bareganwa bafatiwe ku butaka bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kandi ko kugeza ubu nta bubasha bafite bwo gusubirayo.

Me Umulisa yabwiye urukiko ko uregwa yafashije inzego z’ubutabera mu byo bamubajije byose. Yibukije ko ihame ari uko uregwa aburana adafunzwe bityo ko bamurekura kuko ngo nta n’iperereza yabangamira ku byaha aregwa.

Undi murundi Jean de Dieu Ndirahira na we yumvikanye mu rukiko asaba ubuhungiro leta y’u Rwanda maze akaburana yidegembya. Uyu yiyongereye ku bandi barundi batatu na bo baburanye basaba ubuhungiro leta y’u Rwanda ndetse no kuburana bidegembya. Baranga ko igihe basubira i Burundi abavugwaho kubohereza mu mitwe baregwa bashobora kubavutsa ubuzima. Umunyayuganda Desiderio Fred na we yasabye kuburana adafunzwe.

Me Jean Claude Rwagasore ubunganira mu mategeko na we ashingiye ku ngingo z’amategeko yabasabiye gufungurwa by’agateganyo bagakurikirikiranwa bari hanze. Yavuze ko mu nyungu z’ubutabera baburana bidegembya. Yavuze ko gufata icyemezo cyo kubafungura by’agateganyo byatuma n’abakiri mu mashyamba bigobotora imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuri uyu munyamategeko kurekura by’agateganyo abo yunganira bakaburana bari hanze byahinyuza ibikunze kuvugwa ko kugera mu Rwanda ari ugufungwa no kwicwa gusa. Me Rwagasore asanga nyuma yo kubafungura ubutegetsi bwabashyira mu bigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Yibukije ko bamwe mu baregwa n’abo yunganira barimo abatazi no gusoma no kwandika. Bityo ko abanyamahanga basaba ubuhunzi binabaye ngombwa bashyirwa mu nkambi bakabaho nk’impunzi. Yabwiye urukiko ko ruramutse rugize ibyo rubategeka kubahiriza bari hanze babikora nta mananiza. Abo yunganira avuga ko ari ubwa mbere bakurikiranwe mu butabera bityo ko batanabutoroka.

Ni na cyo kimwe kuri bwana Diogene Bihoyiki. We na Me Salim Nshuti umwunganira basabye ko yafungurwa by’agateganyo agakurikirwa ari hanze cyane ko bimwe mu byaha ubutabera bumukurikiranyeho abyemera.

Uko ari 25 ubutabera bw’u Rwanda burabarega ibyaha bine buvuga ko biri mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo ni ukwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe n’amategeko, ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Barangajwe imbere n’uwari Major mu ngabo z’u Rwanda Habibu Mudathiru wasezerewe mu mwaka wa 2013. Mu minsi yashize hari amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza Major Habibu ko yarasiwe mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu bihe bitandukanye hakunze kuvugwa ko hari abarwanyi ba Gen Faustin Kayumba Nyamwasa baba bitoreza muri Kivu y’epfo. Ariko uyu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo mu gisirikare cy’u Rwanda akaza guhungira muri Afurika y’Epfo ahakana ibi birego.

Aba baregwa mu rukiko ku munsi wa mbere bakigezwa imbere y’ubucamanza ubuvugizi bw’ihuriro nyarwanda RNC bwatsembeye Ijwi ry’Amerika ko ntaho bubazi. Buvuga ko ari ibirego bwita iby’ibiremekanyo.

Aba baregwa baje biyongera ku bandi bafashwe muri uyu mwaka. Abo barimo uwari Umuvugizi w’umutwe wa FDLR Laforge Fils Bazeye na Col Abega wari ushinzwe iperereza ry’uwo mutwe. Hari kandi Major Callixte Nsakara wavugiraga umutwe wa FLN wigambye ibitero mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ukurikije uko ubushinjacyaha bubisobanura, ibi birego by’aba 25 birakomeza gushimangira ibindi birego u Rwanda rwakunze gushinja ibihugu bituranyi ko bifasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Prezida Paul Kagame. Ni ibirego ibihugu bya Uganda n’Uburundi byakunze kwamaganira kure.

Hatagize igihinduka ku itariki ya 28/10, Umucamanza Lt Col Charles Madudu ni bwo azatangaza icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo abaregwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG