Uko wahagera

Rwanda: Abanyeshuri Bagera ku 1000 Barakemanga Imikorere ya NESA


Mu Rwanda abanyeshuri bagera ku 1000 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, banze amanota bahawe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA).

Abo banyeshuri bavuga ko atari yo bagasaba kurenganurwa bakerekwa uburyo bakosowe. Ubuyobozi bwo bukavuga ko bakwiye kunyurwa n’amanota bahawe.

Hashize icyumweru ku kicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri hazindukira abanyeshuri bavuga ko batanyuzwe n’amanota yatanzwe mu bizamini bya leta yasohotse tariki ya 15/11/2021.

Kuva aya manota yashyirwa hanze, bwakeye abanyeshuri batari bake berekeza ku kicaro cy'iki kigo. Aba banyeshuri bagaragaza ko amanota babonye atazabemerera kujya muri kaminuza ariho bashingira basaba ko ikibazo cyabo cyakwiganwa ubushishozi.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Bahati Bernard, asobanura ko abana bakabakaba 1000 ari bo bamaze kugeza ibibazo byabo ku kigo ayobora. Uyu muyobozi, akagaragaza ko kuba gahunda yo gukosora isigaye ikorwa n’umwarimu urenze umwe, bitanga ikizere ko amanota ahabwa umunyeshuri ari ukuri.

Ni inkuru yakurikiranywe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ukorera i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:59 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG