Uko wahagera

Rwanda: Abakorera Kuri YouTube Ntibagisabwe Kwiyandikisha


Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwari rwategetse abashaka gukora umwuga w’itangazamakuru bifashishije umuyoboro wa YouTube ko bagomba kuwandikisha mu buryo buzwi

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwatangaje ko rubaye ruhagaritse by’agateganyo gahunda yo kwandika imiyoboro ya YouTube ishaka gukora nk’ibitangazamakuru byigenga. Abanyamakuru bavuganye n’ijwi ry’Amerika barashima iki cyemezo bakavuga ko bizatuma ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo butabangamirwa cyane.

Hagati muri uku kwezi kwa cumi n’abiri urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rwari rwategetse abashaka gukora umwuga w’itangazamakuru bifashishije umuyoboro wa YouTube ko bagomba kuwandikisha mu buryo buzwi.

Aha bagombaga kubahiriza n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Urwego RMC ruvuga ko ibyo kwandikisha iyo miyoboro ntaho bihuriye no kugenzura ndetse no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru yewe n’ubwo gutanga ibitekerezo nk’uko bamwe babivugaga.

Icyo gihe Ijwi ry’Amerika ivugana na Bwana Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yavuze ko kwandikisha imiyoboro ya YouTube bigamije inyungu z’abanyamakuru cyane mu guteza imbere umwuga wabo.

Iyi ni inkuru itaravuzweho rumwe. Nyuma y’igihe gito urwego RMC rwahise rusohora irindi tangazo risa n’ukwisubiraho mu cyemezo rwari rwafashe. Riravuga ko rwabaye ruhagaritse by’agateganyo kwandika imiyoboro ya YouTube. Iri tangazo rigufi rigira riti “RMC yifuje gusobonura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n’abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk’abanyamakuru b’umwuga.”

Rigakomeza rigira riti “RMC yafashe icyemezo cyo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa. Rikanzura ko ku bw’izo mpamvu igikorwa cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube kibaye gihagaritswe by’agateganyo.

Ni igikorwa bamwe mu banyamakuru baketse ko kitahagaritswe by’agateganyo ahubwo ko cyaba cyanavanyweho burundu bakavuga ko gishimishije.

Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya byinshi byisumbuye ku bikubiye mu itangazo rya RMC yashyize ahabona ariko ntibyadukundiye. Inshuro zose twahamagaye Bwana Cleophas Barore ukuriye uru rwego na Bwana Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa warwo nta n’umwe witabye telefone ye.

Gusa mu butumwa bugufi bwana Barore yoherereje Ijwi ry’Amerika akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp akimara kumenya icyo tumushakira yavuze ko twakoresha ibikubiye mu itangazo. Bwana Barore yagize ati: “Mukoreshe itangazo ntidushaka kugira ibindi turenzaho kuko itangazo ryacu rirasobanutse.”

Iyo RMC yemera kutuvugisha twashobora kuyibaza impamvu nyamukuru yahagaritse iki gikorwa by’agateganyo. Yari gusubiza n’abavuga ko yaba yabitewe n’igitutu cya Google cyangwa indi miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu isanzwe inenga u Rwanda ko runiga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwitangazamakuru.

Ariko ku banyamakuru bagasanga igihe icyemezo cyo guhagarika kwandika imiyoboro ya youtube byarusha kuba inyungu ku bakoresha ubu buryo batanga ibitekerezo n’amakuru.

Kimwe mu byasabwaga umunyamakuru cyangwa utari umunyamakuru wagombaga kwandikisha umuyoboro wa YouTube harimo igiciro cy’amafaranga ibihumbi 50.

Ni mu gihe usaba kwandikisha umuyoboro wa YouTube atari umunyamakuru yasabwaga gutanga ibyangombwa birimo kopi y’indangamuntu,ikarita y’itangazamakuru yemewe n’umwirondoro urambuye by’umunyamakuru w’umwuga ufite uburambe mu murongo akoreramo n’amasezerano bafitanye.

Hari bamwe bavugaga ko iyi ngingo yashoboraga gutuma u Rwanda rurushaho gushyirwa mu myanya y’inyuma ku rutonde rugaragaza uko ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG