Urukiko rukuru mu rugereko rwa Rusizi kuri uyu wa Kane rwasubukuye urubanza rw'abari abayobozi b'impunzi z'abanyekongo mu Nkambi ya Kiziba mu Burengerazuba. Abakomeje kwiregura barimo Madamu Clemence Mukeshimana wari visi Perezida w'iyo nkambi. We na bagenzi be baregwa ibyaha birimo kwigaragambya bitemewe n'abategeko. Barahakana ibyaha byose bagasaba kugirwa abere.
Icyumba cy’Urukiko cyari rwakubise cyuzuye abumvaga urubanza byagaragaraga ko benshi ari impunzi biganjemo abana. Hari n’abakurikiriye iburanisha mu miryango n’amadirishya byari bizengurutswe n’abacungagereza bafite imbunda.
Mme Clemence Mukeshimana wari visi perezida w’inkambi ya Kiziba aha Kibuye i Karongi ni we wakomeje kwiregura. Uyu uburana ataha yihariye amasaha menshi y’iburanisha. Yireguye ku byaha byo gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse n’icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe. We na bagenzi be bayoboraga impunzi bafatwa nka nyirabazana b’ibyabaye.
Yabwiye urukiko ko we na bagenzi be bane bareganwa nta bubasha bari bafite bwo kwangisha rubanda ubutegetsi. Yongeye kuvuga ko ibyaha baregwa ari iby’abanyapolitiki baba bagambiriye gukuraho leta iriho mu gihe bo nk’impunzi ngo batari muri uwo mugambi.
Ibiganiro yagiranye n’amaradiyo mpuzamahanga BBC y’abongeraza n’Ijwi ry’Amerika byakuruye impaka mu rukiko. Uregwa aravuga ko ubushinjacyaha bubishingiraho bukabimuregesha ku byaha byose. Nyamara ngo bwagombye gutandukanya ibimenyetso bigize buri cyaha.
Umushinjacyaha afata ibyo biganiro nk’ibikubiyemo amagambo asebya leta kandi agambiriye guhamagarira imyigaragambyo. Avuga ko hari n’ubundi butumwa bagiye bohereza hirya no hino ku isi batabaza ko leta y’u Rwanda ibamereye nabi. Avuga ko ku maradiyo mpuzamahanga Mukeshimana n’abo bareganwa bumvikanye bavuga ko mu Nkambi ya Kiziba nta mutekano warimo kandi ko bifuzaga gutuzwa mu gihugu cya gatatu. Ku mushinjacyaha mu Rwanda hari umutekano usesuye kuko abantu bagenda nijoro kandi ntihagire usabwa ibyangombwa.
Uyu wari visi perezida w’inkambi ya Kiziba ngo yumvikanye kuri BBC na VOA avuga ko inkambi yinjiwemo n’abapolisi n’abasirikare bafite n’imodoka zitwara imirambo. Ku mushinjacyaha akavuga ibyo n’ibindi arega Mukeshimana byari impuha kuko ngo bitigeze bibaho.
Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda avuga ko uregwa na bagenzi be bumvishaga impunzi ko ubuzima bubi bari babayemo babuterwaga na leta y’u Rwanda. Aha ngo bahamagariye bagenzi babo b’impunzi kujya kwigaragambya bavuga ko aho kwicwa n’inzara bakicwa n’isasu. Yavuze ko impunzi zamanukanye n’iyonka maze zijya ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR Karongi zifite intwaro gakondo. Mu cyumba cy'urukiko hahise hazamuka amajwi yo hasi icyarimwe agira ati “ Huuuuuuuuummm, ariko Mana, Imana ikubabarire” Ni imvugo umushinjacyaha na we yabonye ko impunzi zitemeranya na we maze avuga ko byemejwe n’umutangabuhamya ushinja.
Avuga ko yabwiye BBC na VOA ko amazi yarenze inkombe kuko ngo kenshi basabye gukemurirwa ibibazo ababishinzwe bica amatwi. Umushinjacyaha akavuga ko ibiribwa byari byagabanutse ku mpunzi zose ku isi bitari umwihariko wa Kiziba. Yavuze ko ibyabaye byose biri ku mutwe w’abari abayobozi b’inkambi bityo ko bagomba kubiryozwa.
Clemance Mukeshimana yasabye ko mu kuzasuzuma ibyaha aburana hazibandwa ku mwuka wari mu nkambi kuko basabaga guhindurirwa imibereho. Yemera ko yavuganye na BBC na VOA n’abandi ariko ko ibiganiro byahawe urukiko byateshejwe umwimerere. Gusa ntiyabashije kugaragariza urukiko ibyaba byarongerewe cyangwa bigakurwa muri ibyo biganiro.
Uregwa yibukije urukiko uburenganzira bagira nk’impunzi igihe batabayeho neza. Gusaba igihugu cya gatatu, gusaba gusubira iwabo, cyangwa guhindurirwa imibereho. Yashimangiye ko gukoresha uburenganizira bemererwa n’amategeko bitagize ibyaha.
Abanyamategeko bamwunganira bavuga ko ibiganiro ubushinjacyaha buregesha bitari umwimerere. Bavuga ko ari ibiganiro bise mu magambo yabo ko ari ibimenyetso Ubushinjacyaha ‘bwatoraguye ku muyoboro Youtube’ buri wese ashobora kubishyiraho ku mpamvu ze. Basabye ko ubushinjacyaha bwakwandikira amaradiyo buvuga ko yatambukije ibyo biganiro maze bagahabwa umwimerere wabyo.
Mukeshimana yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda atigeze akibazwaho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Yavuze ko kuvuga ko ibyo yavuze byose nta gihuha kirimo kuko byari ibintu byariho. Ko kuvuga ko amazi yari yarenze inkombe nta bubasha yari afite bwo gusubiza impunzi mu nkambi kandi zari zafashe umwanzuro wo gutaha. Avuga ko ku bwe yari afite urwaye bikabije byo kutava aho ari. Byamuteye ikiniga araturika arira mu rukiko.
Yavuze ko mu myaka 22 yari amaze mu Rwanda bwari ubwa mbere abona igipolisi n’abasirikare bagose inkambi yabo ku buryo batazi kandi bari abayobozi. Yavuze ko inzego zagombaga gukemura ibibazo bazigejejeho babikemuye nabi. Aha ngo bahawe amakuru atariyo ko hari insoresore z’impunzi zisaga 700 zageze Uganda Kwifatanya na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Avuga ko biri mu byatumye inzego z’umutekano zibarasa. Ubushinjacyaha bwavuze ko iby’izo nsoresore ari abaregwa babizana mu rukiko.
Abumvaga urubanza ku ruhande rw’impunzi bahise bazamura amarangamutima bagaragaza ko umushinjacyaha yivuguruza. Maze urukiko rubategeka guhagarika ayo marangamutima.
Abamwunganira na bo bavuga ko itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubwo ari impunzi. Bakibaza ku magambo aregwa ukuntu yaba agize ibyaha. Basaba ko ubushinjacyaha bwagaragaza ibimenyetso ko leta yasebejwe koko kubera ibikorwa biregwa impunzi.
Ubushinjacyaha bwibaza igipimo abunganira uregwa bifuza cyagaragaza igisebo leta yahagiriye. Na bwo buribaza niba hari igisebo kirenze kwita abapolisi bahembwa na leta ko ari abicanyi kandi bica impunzi.
Imvano y’uru rubanza ni imyigaragambyo y’impunzi z’abanyekongo zo mu Nkambi ya Kiziba binubiraga ibiribwa bidahagije n’ibindi. Imyigaragambyo yaviriyemo bamwe kwicwa barashwe n’inzego z’umutekano. Iburanisha rizasubukurwa ku itariki ya 31/12 uyu mwaka.
Facebook Forum