Uko wahagera

Rwanda: Abahoze ari Abayobozi mu Mutwe wa FDLR Bireguye


Laforge Fils Bazeye na Col Abega mu rukiko
Laforge Fils Bazeye na Col Abega mu rukiko

Lt Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita “Abega Camara” Yemera ibyaha bine muri bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyiterabwoba rwumvise ubwiregure bw’abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bw’uwo mutwe na Bwana Ignace Nkaka wawuvugiraga baremera ibyaha bine muri bitandatu baregwa bakabisabira imbabazi.

Lt Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita “Abega Camara” wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni we wafashe umwanya munini yiregura. Yemera ibyaha bine muri bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Yahakanye icyaha cyo gukora iterabwoba ku nyungu za politiki. Yabwiye urukiko ko nta gikorwa cy’iterabwoba yakoze. Yavuze ko nta rwego rufata ibyemezo yigeze abarizwamo kuko atabaga mu nama nkuru ya gisirikare. Yahakanye ububasha ubwo ari bwo bwose bwo gutanga amategeko yo kugaba ibitero ku gihugu cy’u Rwanda kuko ngo we yahoraga mu biro.

Col Nsekanabo yasobanuye ko ibyaha byakozwe n’abari abayobozi be atagombye kuba ari we ubiryozwa. Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba uyu wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR yavuze ko yinjiye muri uwo mutwe atazi ko wari ku ntonde z’imitwe y’iterabwoba. Avuga ko yagiye muri uwo mutwe azi ko ikigambiriwe ari uguhindura ubutegetsi bw’u Rwanda hakoreshejwe intambara.

Umwunganizi we mu mategeko Elias Habimfura yabwiye urukiko ko ipfundo ry’ibirego byose ari uko Lt Col Nsekanabo yari mu mutwe wa FDLR ariko ko nta gikorwa cyihariye yakoze kigize icyaha. Yabwiye urukiko ko ibyakozwe n’abacengezi uwo yunganira yari akiri umusivili. Ashingiye kuri politiki ya leta y’u Rwanda yo gufata abahoze muri uwo mutwe bakabanyuza I Mutobo bagasubizwa mu buzima busanzwe, asanga kuba mu mutwe wa FDLR ubwabyo bitagombye gufatwa nk’icyaha.

Yavuze ko hari abahoze muri uwo mutwe banakomeye barimo Gen Paul Rwarakabije bageze mu gihugu basubizwa mu buzima busanzwe banahabwa imirimo ikomeye. Aravuga ko uwo yunganira yagiye mu mutwe wa FDLR nk’amaburakindi kuko ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso ko yabigiyemo ku bushake bwe. Ariko na we urukiko rwamwibukije ko nta bimenyetso yaruhaye bigaragaza ko Col Abega yagiye muri FDLR nta bushake akazarindira gutabwa muri yombi.

Col Abega yasabye urukiko kuzashingira ku rubanza rwaciwe n’urukiko rukuru mu Rwanda kuri Col Tharcisse Nditurende na bagenzi be bahoze muri FDLR. Arasaba ko urukiko rwazaca inkoni izamba rukazamudohorera rukamugabanyiriza ibihano.

Yabwiye urukiko ko ahawe amahirwe agasubira mu buzima busanzwe yafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu. Yabwiye umucamanza ko nyuma yo gufatwa yatanze amakuru mu nzego zibishinzwe yemeza ko yafashije igihugu. Yashimye uburyo yakiriwe akigera mu gihugu, asaba n’imbabazi ku byaha yemera ko yakoze. Col Abega avuga ko ishyamba yarivuyemo n’umutima we wose ahamagarira abakiri mu mashyamba gutahuka bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Naho Bwana Ignace Nkaka bakunze kwita “Laforge Fils Bazeye” wari ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi bwa FDLR yemera ibyaha bine muri bitandatu aregwa. Yabwiye urukiko ko yakwizaga amakuru atari ukuri mu icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga. Avuga ko ayo makuru yayakeshaga abamuyoboraga kandi ko atagombaga kubagisha impaka ku byo bamusabaga gutangaza.

Yavuze ko yari muri FDLR mu rwego rwa politiki bityo ko ibyaha byakozwe mu rwego rwa gisirikare atabibazwa. Yemera ko yageze muri uwo mutwe abizi neza ko icyo ugamije ari uguhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Yahakanye ibyaha byo kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili. Bwana Bazeye yisunze itegekonshinga ry’u Rwanda, risumba ayandi mategeko yibukije ko uburyozwacyaha ari gatozi k’uwakoze icyaha. Yasobanuye ko nta hantu na hamwe yashoboraga guhurira n’ibikorwa bya gisirikare. Naho ku cyaha cyo gukora iterabwoba ku nyungu za politiki, uyu mugabo wahoze ari umuvugizi wa FDLR avuga ko ntaho ubushinjacyaha bugaragaza ko yateye ibisasu bya gerenade.

Aba bagabo bombi bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR batawe muri yombi mu mwaka wa 2018 bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki 04/02/2021

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG