Uko wahagera

Rwanda: Abacuruza Ifaranga mu Buryo Butemewe Bahombeje Abaturage


Leta y'u Rwanda iraburira abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw'ifaranga butemewe n'amategeko

Mu Rwanda, bamwe mu baturage b'akerere ka Rusizi mu burengerazuba bw'igihugu bambuwe amafaranga binyuze mu byitwa ibimina byo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya virusi ya Corona.

Abo bavuga ko bashishikarijwe kujya muri ibyo bimina bagatangamo amafaranga yungukirwa mu gihe gito, ariko ubu icyizere cyo kubona n’ayo batanze kirimo kuyoyoka. Barasaba inzego z’ubutegetsi kubakurikiranira iki kibazo bagasubizwa amafaranga yabo.

Bivugwa ko ibi bimina byatangiye hagati y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa gatatu muri uyu mwaka. Umubare munini w’abitabiriye kubijyamo, usanga ari abacuruzi mu ngeri zinyuranye biganjemo ab’igitsina-gore.

Bavuga ko ababakanguriraga kubyitabira babizezaga gukuramo agatubutse, nyamara ubu benshi bararirira mu myotsi.

Aba baturage bavuga ko binjizwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishije telefoni ngendanwa, ku buryo iryo ryahitaga ryerekana aho uwinjiyemo ageze ku rutonde, abahawe amafaranga ndetse n’abasigaye ngo na we ahabwe. Uwinjiye agasabwa kwinjiza abandi bantu nibura 2 kugira ngo ahabwe ayo mafaranga.

Uretse iki cyiciro cyafatwaga nk’icy’ab’amikoro aciriritse, hari ibindi byiciro by’abatangagaga ibihumbi magana atanu bizezwa kubona miliyoni eshatu n'igice ndetse n’abatangaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu bizezwa kuzabona icyenda n'ibihumbi magana ane na mirongo itanu

Bamwe mu bitabiriye iki kimina batubwiye ko umubare wose w’abari bamaze kwinjizwamo usaga abantu 1800. Aba bavuga ko kwitabira cyane byaturutse ku ijambo abari bahagarariye icyo gikorwa basanzwe bafite.

Abo bose bagasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha gukurikirana ababambuye, bakabasubiza ibyabo.

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugisha bamwe mu bashyirwa mu majwi ko ari bo bashinze ibyo bimina, ariko telefoni ngendanwa zabo twahawe ntizari ku murongo.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu bagera kuri 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyo bimina byitirirwa kuzahura ubukungu. Bwana Thierry Murangira, umuvugizi w’urwo rwego agasaba abaturage kugira amakenga.

Ntabwo byatworoheye kumenya umubare w’amafaranga yari amaze kwakwa abaturage binyuze muri ibyo bimina. Icyakora ukurikije umubare w’abantu 1800 bivugwa ko bari bamaze gutangamo amafaranga mu byiciro by’icyo kimina byose uko ari bitatu birumvikana ko abarirwa muri miliyoni amagana.

Inzego z’ubutegetsi ziburira abaturage kutitabira bene uru ruhererekane rw’amafaranga ruzwi nka piramide mu ndimi z’amahanga kuko rubahombya rudasize n’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG