Uko wahagera

Rusizi: Abarenga 1800 Bahoze Muri Kongo Binjijwe mu Buzima Busanzwe


Abanyarwanda batahutse bavuye muri Kongo bari mu nkambi ya Nyarushishi mu burengerazuba bw'u Rwanda basezerewe.
Abanyarwanda batahutse bavuye muri Kongo bari mu nkambi ya Nyarushishi mu burengerazuba bw'u Rwanda basezerewe.

Imiryango y’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yari imaze hafi umwaka mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi yasezerewe. Nubwo bishimiye ko bagiye mu buzima busanzwe ariko hari n’abadafite aho gutaha barimo n’abana batatanye n’ababyeyi ubwo bacyurwaga mu Rwanda.

Umubare munini w’abasezerewe ni abana barenga 1400 mu bagera ku 1886 bari bamaze amezi cumi na kumwe muri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi.

Bari mu cy’iciro cy’abacyuwe mu Rwanda ku gahato, nyuma y’aho inkambi babagamo zigabweho ibitero n’ingabo za Kongo muri gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibyatumye bamwe barorongotana kugeza ubwo abana bamwe baburanye n’ababyeyi babo. Hari n’abagore b’abanyekongo bari barashakanye n’abanyarwanda baza gutandukana muri iyo ntambara, ku buryo bisanze mu Rwanda hamwe n’abana na bwo atari bose.

Mu gihe kingana hafi n’umwaka, hari abashoboye gushakishirizwa imiryango y’abagabo babo iri mu Rwanda iraboneka. Ariko hari n’abayibuze burundu.

Imibare twahawe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare aha mu Rwanda igaragaza ko abarenga 86 ari bo bafite ubwenegihugu bwa Kongo. Naho abana batari kumwe n’imiryango bo baragera kuri 11. Ku birebana n’aba bana batari kumwe n’ababyeyi, Madame Valeriya Nyirahabineza, uyobora iyi Komisiyo avuga ko igikorwa cyo gushakisha abo bafitanye amasano mu Rwanda kizakomeza.

Ku byerekeye abafite ubwenegihugu bwa Kongo bari barashakanye n’abanyarwanda, Bwana Fred Nyamurangwa, komiseri muri komisiyo ya Demobilizasiyo avuga ko ibyo bizakemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi.

Naho gufasha aba banyarwanda gutangira ubuzima bushya mu Rwanda, inzego z’ubutegetsi zivuga ko ku bufatanye n’ishami rya ONU rishinzwe kwita ku mpunzi, buri muntu mukuru agenerwa amadolari y’Amerika 250 ni ukuvuga agera hafi ku bihumbi 250 mu mafaranga y’u Rwanda.

Abana bazagenerwa impamba ingana n’amadorali 150, ni ukuvuga havi ibihumbi 150 mu mafaranga y’u Rwanda. Inzego z’ubutetsi bw’u Rwanda zikavuga ko ku bahura n’izindi ngorane z’imibereho bazinjizwa muri gahunda zisanzweho zo gufasha abatishoboye.

Nibutse ko iyi nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi yari icumbikiye abagore n’abana batarageza ku myaka y’ubukure, naho abagabo babo ndetse n’abana bakuru bo bakaba bacumbikiwe mu nkambi ya Mutobo mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Abo bose bari bacyuwe mu Rwanda mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG