Uko wahagera

Abakekwaho Urupfu gw’Umunyamakuru Rugambage Rwasubitswe


Urukiko rukuru rwagombaga kuburanisha mu mizi, urubanza rw’abakekwaho guhitana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Rugambage Jean Leonard rwarasubitswe.

Urubanza rw’abakekwaho urupfu gw’umunyamakuru Rugambage Rwasubitswe. Ku ya 27 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010, nibwo urukiko rukuru rwagombaga kuburanisha mu mizi, urubanza rw’abakekwaho guhitana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Rugambage Jean Leonard. Urwo rukiko rwimuriye urwo rubanza ku ya 15 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010. Umucamanza wagombaga kuruburanisha nti yabonetse.

Abakekwaho guhitana uwo munyamakuru bari bitabye bose urukiko rukuru. Umwe ni Nduguyangu wari wambaye imyenda y’iroza iranga abagororwa bo mu Rwanda, unakurikiranwa ari muri gereza. Undi ni Karemera, wari wambaye imyenda isanzwe, kubera ko yarekuwe by’agateganyo akurikiranwa ari hanze.

Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard yiciwe iruhande rw’iwe mu ijoro ryo ku ya 24 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010.

Mu ibazwa, Nduguyangu yemeye ko ariwe wamwishe amurashe abisabwe na Karemera washakaga kwihora.

XS
SM
MD
LG