Uko wahagera

Rudasingwa Aricuza Agashinja Perezida Kagame Guhanura Indege


Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi aricuza ubwicanyi agashinja perezida Paul Kagame guhanura indege yari itwaye ba perezida Habyarimana na Ntaryamira taliki ya 6 y'ukwa kane mu 1994. Dr. Rudasingwa aremeza ko kuvugisha ukuri ku byabaye ari byo byonyine byafasha mu bwiyunge bw'Abanyarwanda.

Dr. Theogene Rudasingwa wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Ambassaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuyobozi w’ibiro bya prezida w’u Rwanda Paul Kagame, aricuza akarega prezida Kagame.

Icyo kirego ni ukuba bwana Kagame yarishe uwahoze ari prezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’uwari prezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira hamwe n’abandi barundi n’abanyarwanda ndetse n’abafaransa bari kumwe mu ndege yahanuriwe I Kanombe hafi y’umurwa mukuru w’u Rwanda, ku italiki ya 6 y’ukwezi kwa 4 mu mwaka w’1994.

Mw'itangazo ryasohotse taliki ya mbere y'ukwezi kwa cumi 2011, bwana Rudasingwa avuga ko ibyo yatangaje abifitiye gihamya kandi ko azabishyikiriza urukiko kuko ashaka ko prezida Paul Kagame agezwa imbere y’ubutabera.

Bwana Rudasingwa kandi asanga kuvugisha ukuri ku cyateje jenoside yabaye mu Rwanda ari cyo cyuhagiro rukumbi cyatuma ubumwe n’ubwiyunge bishoboka hagati y’Abanyarwanda. Bwana Rudasingwa aratangira asobanura ibyo arega Perezida Kagame.

XS
SM
MD
LG