Uko wahagera

Referendumu mu Rwanda


Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hose baramukiye mu matora ya Kamarampaka agamije guhindura Itegekonshinga ngo Prezida Kagame abone amahirwe yo kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame we n'umuryango we batoreye mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Kiyovu mu mudugudu w'Imena. Arangije gutora , itangazamakuru ryifuje kumenya niba aziyamamariza guhagararira ishyaka rye FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Prezida Kagame mu nteruro ngufi cyane yasubije ko ibyo ari ukuzabireba igihe kigeze.

Ku rundi ruhande hagiye hagaragara abanyarwanda bazaga gutora batazi icyo baje gutora. Bavugaga ko baje gutora Prezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwanya wa Referendumu.
Umubare w'abanyarwanda biyandikishije ku malisiti y'itora imbere mu gihugu urangana na miliyoni esheshatu n'ibihumbi magana ane.

Voma ibindi

XS
SM
MD
LG