Uko wahagera

RDC: Umutekano Muke mu Nkambi ya Lusenda Uhangayikishije Impunzi


Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda
Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda

Bamwe mu mpunzi z'Abarundi bacumbitse mu nkambi ya Lusenda bari basanzwe muri site ya Katungulu 2 ni ya 3 bavuye mu mazu yabo bahungira kuri bureau ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi no kuri Polisi aho mu Lusenda.

Baravuga ko umutekano wabo ari muke nyuma y'aho mu cyumweru gishize abantu bataramenyekana bitwaje intwaro binjiriye mu nkambi ya Lusenda inshuro zitandukanye. Ubuheruka bishe umugabo umwe, bafata kungufu umugore we ndetse banyaga inka zirenga 50.

Bamwe muri izo mpunzi bemeza ko kubera ikibazo cy'umutekano muke bifuza guhunguka no gusubira mu Burundi. Gusa n'ubwo bimeze bityo hari abacyifuza kuguma mu buhungiro bavuga ko na none mu Burundi batizeye umutekano.

Bamwe muri bo kandi bemeza ko kubera iki kibazo bahombye mu mishinga yabo y'ubuhinzi.

Umuyobozi wa Groupement ya Balala Nord aho inkambi ya Lusenda iherereye yabwiye ijwi ry’Amerika ko hari ingamba zafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zo kurinda impunzi.

Inkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z'Abarundi bagera ku 30000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG