Uko wahagera

RDC: Polisi Yakoresheje Amasasu Gutatanya Abigaragambya


Abapolisi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo barashe amasasu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga ko badashaka abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu karere ka Beni.

Urubyiruko rubarirwa mu magana rwo mu burasirazuba bwa Kongo ruri mu myigarambyo kuva ku wa mbere. Ruramagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO, ziri mu butumwa bw’amahoro, ruvuga ko zananiwe guhagarika ubwicanyi bw’abasivili bicwa n’imitwe yitwaje intwaro. Kugeza ubu, ikigo gikurikirana iby’umutekano, kivuga ko abantu 330 ari bo bamaze kwicwa kuva uyu mwaka watangira.

Burugumesitiri wa Beni, Buhindo Bakwanamaha Modeste, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko urubyiruko rwafunze imihanda hafi ya yose yo muri ako karere, rusaba ko ingabo za MONUSCO zava muri Beni. Bwana Buhindo yavuze kandi ko amasasu yumvikanye uyu munsi ari ayo abapolisi barashe mu gihe bafunguraga imihanda. Umuvugizi wa polisi yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo. Kugeza ubu, umuntu umwe ni we wakomerekeye muri iyi myigaragambyo.

Umwe mu rubyiruko rugize itsinda riharanira impinduka muri Beni, Clovis Mutsova, yavuze ko basaba ibintu bibiri, birimo ko MONUSCO igenda ikava muri ako gace, asaba kandi ko Leta yakora inshingano zayo ikagarura amahoro.
Ni mu gihe umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillman we, kuri uyu wa gatatu yavuze ko bari aho ku busabe bwa Leta, bityo ko atari bo bakwiye gufata icyemezo ku kuhava cyangwa kuhaguma. MONUSCO iri mu burasirazuba bwa Congo kuva muri 2010, ifiteyo abasirikare ibihumbi 12.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG