Uko wahagera

RDC: Mu Nkambi ya Lusenda Abiteje Imbere Ntibakozwa Ibyo Gutahuka


Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Bamwe mu mpunzi z'Abarundi bari mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ntibakozwa ibyo gutahuka mu gihe bagenzi babo bakomeje gutaha igihiriri.

Abadashaka gusubira mu Burundi ahanini barabibuzwa n'ibikorwa byo kwiteza imbere bafite aho mu nkambi.

Bimwe muri ibyo bikorwa byiganjemo iby'ubuhinzi, uburobyi, ubworozi ndetse n’ubucuruzi.

Cyakora nubwo muri izi mpunzi hari abatifuza gutahuka hari bagenzi babo bakomeje guhunga iyi nkambi ya Lusenda bavuga ko bahangayikishijwe ni inzara iterwa n'uko ishirahamwe rya PAM rijya ritinda gutanga ubufasha bw'amafaranga yo kugura ibiribwa.

Ubuyobozi bushinzwe impunzi muri iyi inkambi ya Lusenda irimo impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 buvuga ko bigoye kumenya impunzi zirimo kwicyura mu Burundi kuko buri munsi hari izifata amato zikerekeza Uvira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG