Uko wahagera

RDC : Malaria Irembeje Impunzi mu Nkambi ya Lusenda


Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zibasiwe n’indwara ya Malariya. Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Lusenda buravuga ko mu cyumweru dusoza bwapimye abarwayi 669 banduye iyo ndwara.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika wageze ku kigo nderabuzima cya Lusenda no ku ivuriro ryo muri iyi nkambi yabonye bamwe mu barwayi bavuga ko baje kwivuza Malariya. Benshi muri bo bari batewe serumu y'imiti ivura malariya.

Bamwe mu barwayi bavuga ko hari igihe bandikirwa imiti ariko ntibayibone kubera ubuke bwayo mu mavuriro. Iyo bibaye uko bibasaba ko bajya kuyishakira ahandi hanze y’ibitaro.

Iyi ndwara ya malariya imaze iminsi yiyongera cyane mu batuye muri iyi nkambi yatumye zimwe mu mpunzi zihitamo kwifashisha imiti gakondo mu kuvura abana. Impunzi ziri muri iyi nzitiramubu zivuga ko ziheruka guhabwa inzitiramibu mu mwaka wa 2018, kandi kubura inzitira mibibu biri mu bituma indwara ya malariya yiyongera.

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Lusenda Bwenge Pechi avuga ko kuva aho imvura yo mu kwezi kwa cumi itangiriye kugwa , umubare w’abarwayi ba malariya haba ku mpunzi cyangwa ku baturage b’Abanyekongo wiyongereye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo iyi ndwara yafashe indi ntera ikomeye muri aya mezi hari ingamba bafashe zo kuyirwanya zirimo gutanga inzitiramibu ku bagore batwite ndetse no ku bana bakivuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG