Uko wahagera

RDC ku Rutonde rw'Ibihugu Bizobangamirwa n'Inzara uno Mwaka


Umwe mu banyagihugu bo muri Sudani y'Epfo yugarijwe n'ikibazo c'inzara. Sudani na yo iri mu bihugu bivugwamwo inzara
Umwe mu banyagihugu bo muri Sudani y'Epfo yugarijwe n'ikibazo c'inzara. Sudani na yo iri mu bihugu bivugwamwo inzara

Icyegeranyo gishya cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku biribwa rifatanije n’indi miryango 14 kiravuga ko abantu bagera ku bihumbi 500 hirya no hino ku isi bashobora kuzahura n’inzara ikomeye kubera ingaruka z’ikiza cya virusi ya Corona.

Icyo cyegeranyo kivuga ko mbere y’uko icyo kiza cyaduka, hirya no hino ku isi hari hasanzwe habarurwa abagera kuri miliyoni 135 bafite ikibazo cy’inzara. Cyemeza ko uyu mwaka uzajya kurangira uwo mubare umaze kwikuba kabiri niba nta gikozwe ngo icyo kibazo gifatiranwe hakiri kare. Kivuga ko impamvu nyamukuru zitera inzara harimo intambara, ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’izahara ry’ubukungu.

Umugabane w’Afurika ni wo uhura n’ibyo bibazo cyane hagakurikiraho aziya n’Amerika y’Epfo. Kivuga ko 77% by’abazahazwa n’inzara baba mu bihugu birangwamo intambara.

Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu by’ubukungu zivuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Afuganistani, Syria, na Sudani y’Epfo aribyo bishobora kuzazahara cyane.

Umuryango w’Abibumbye ukeneye hagati ya miliyari 10 na 12 z’amadolari y’Amerika yo kuzahangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Muri ayo hakenewemo miliyari 1.9 ku buryo bwihutirwa yo gutabara abafite ikibazo cy'inzara mu mezi atatu ari imbere cyane cyane abari mu turere tubarizwamo intambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG