Uko wahagera

RDC: Inyeshyamba 36 Zafatiwe mu Mirwano n'Ingabo za Leta


Inyeshyamba za CPC64
Inyeshyamba za CPC64

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu inzego z’ubutegetsi mu ntara ya Kivu y’Epfo zeretse itangazamakuru abarwanyi 36 zavuze ko bari mu bagabye ibitero ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bukavu kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira uyu wa gatatu.

Izo nzego z’ubutegetsi zatangaje ko imirwano yashyamiranyije inzego z’umutekano n’izo nyeshyamba yaguyemo abagera ku 9 barimo 3 bo ku ruhande rwa leta.

Aba barwanyi biganjemo insoresore z’urubyiruko. Barimo n’abo bigaragara ko bafite ibikomere ku bice bitandukanye by’umubiri.

Abagabye ibi bitero bibasiye ahanini ibigo n’ibirindiro bitandukanye by’ingabo na polisi mu makomini 3 agize uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo. Umwe mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika wo muri Komini Kadutu yatubwiye ko abo barwanyi baje basaba abaturage kubiyungaho ngo babohore igihugu.

Umutekano Wakajijwe

Kugeza mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu, inzego z’umutekano zari zafunze imihanda n’utuyira twose twerekeza cyangwa dusohoka mu mujyi wa Bukavu. Imipaka ihuza u Rwanda na Kongo ku ruhande rw’umujyi wa Bukavu nayo yabanje gufungwa amasaha make.

N’aho yafunguriwe, wabonaga ko urujya n’uruza rwagabanutse cyane, hatambuka umuntu umwe umwe. Kugeza mu masaha y’igicamunsi, imodoka yaba izitwara abagenzi yewe n’izitwara ibicuruzwa zo zari zitaremererwa kwambuka no kugenda mu mujyi wa Bukavu.

Umwe mu batuye muri Komini ya Ibanda isanzwe irimo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, yatubwiye ko nubwo urusaku rw’amasasu rwahagaze n’ituze rikaba risa n’iryagarutse hakiri umwuka w’icyoba mu baturage.

Umutwe Mushya w'Inyeshyamba

Nubwo mu Burasirazuba bwa Kongo hasanzwe habarizwa imitwe myinshi y’inyeshyamba, kugeza na n’ubu ntawo urigamba ibi bitero byagabwe mu mujyi wa Bukavu.

Gusa General de Brigade Ngoy Kilubi Bob uyoboye akarere ka 33 k’ingabo za Kongo kabarizwamo n’iyi Bukavu yabwiye ibitangazamakuru byo muri uyu mujyi ko abo baba ari abo mu mutwe wa CPC64.

Kubw’uyu musirikare mukuru, izo nyeshyamba ngo zaba zaturutse ahitwa Bunyakili-agace k’icyaro gaherereye mu birometero birenga 70 mu majyaruguru ya Bukavu.

Icyakora uyu mutwe ntabwo wari usanzwe wumvikana cyane mu ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG