Mu nkambi ya Mulongwe iri muri teritwari ya Fizi mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Kongo hari impuzi z’Abarundi bahageze bavuye mu nkambi ya Mongenge aho bari bamaze imyaka ibiri.
Hashize ibyumeru bibiri bageze i Mulongwe, ariko bugarijwe n’inzara no kubaho nabi. Izo mpunzi zabwiye Ijwi ry'Amerika ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ritabagenera ibibatunga.
Abana, abagore n’abagabo, bacumbiste ahantu hasakaye ariko harangaye. Bavuga ko ibibazo bikomeye bafite birimo kubura ibyo kurya no kurara nabi, bakemeza ko babayeho nabi kuruta aho bari bameze i Mongemonge .
Uhagarariye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe, Ntamubana Dominique, yabwiye ijwi ry’Amerika ko iki kibazo bakigejeje kuri ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku impunzi (HCR).
Twagerageje kuvugisha abayobozi ba HCR mu karere k’amajyepfo ya Kongo ariko ntitwashobora kubabona.
Mu nkambi ya Mulongwe hari impunzi z’Abarundi barenga 9000. Bahageze bahunze imvururu zabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 nyuma y'aho bamwe mu basirikare ba Leta bashakiye guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza. Uwo mugambi waje kuburizwamo ariko ukurikirwa n'imvururu zatumye bamwe mu Barundi bahunga.
Facebook Forum