Uko wahagera

RDC: Ibura ry'Ibikoresho Riradindiza Uburezi mu Nkambi ya Lusenda


Abana b'impunzi z'Abarundi bigira mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Abana b'impunzi z'Abarundi bigira mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Mu ntara ya Kivu y'Epfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abanyeshuli biga mu mashuli abanza mu nkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z'Abarundi ntibabona bikoresho by’ishuli bihagije. Ibyo bigira ingaruka ku myigire yabo.

Ijwi ry'Amerika yageze ku ishuri ribanza rya EP Zawadi riri muri iyo nkambi isanga abanyeshuli bakora ibizimini by'igihembwe cya mbere bavuga ko kuva umwaka w'amashuli wa 2020/2021 watangira, nta bikoresho by'ishuri bahawe.

Ababyeyi na bo bemeza ko iki kibazo kigira ingaruka ku bana, ku buryo iyo badakurikiraniwe hafi, bamwe barangiza amashuli abanza batazi no gusoma.

Abandi babyeyi basanga ikibazo cyo kutumva ururimi rw'Igifaransa rukoreshwa mu kubigisha bidindiza ubumenyi bwabo.

Ubuyobozi bw' ishyirahamye rishinzwe uburezi muri HCR, Action Aid, ryemera ko uyu mwaka bwatinze gutanga ibikoresho kuri abo banyeshuri kubera ibibazo bya Virusi ya Corona. Gusa basezeranya ko bizatangwa vuba. Mu cyumweru gishize Action Aid yatanze ibikoresho mu mashuli yisumbuye ya Lusenda.

Mu nkambi ya Lusenda hari impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 30 zahageze muri 2015. Hari amashuli abanza 8 na yisumbuye 6 yakira abanyeshuli barenga 13.000 b'impunzi z’Abarundi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG