Abaturage batuye mu misozi miremire ya Minembwe iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya kongo baravuga ko bugarijwe n'inzara batewe n’intambara kuko abenshi mu baturage bahunze aho bari basanzwe bahinga
Abo baturage bo mu Minembwe basobanura ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara kuko hari imwe mu miryango itabona ibiribwa kenshi bityo abana n’abasaza bakaba bamaze kurwara bwaki kuko batabona ibifungwa cyangwa amata.
Aho bari basanzwe bahinga ntibakihagera kubera intambara ibera muri ako karere ikorwa n’imitwe y’a Mai Mai na Red Tabara, umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi nkuko byemezwa na Semahoro Karaha, umwe mu bayobozi b'akarere ka Minembwe
Aho mu Minembwe harabarirwa imiryango irenga ibihumbi bitanu yugarijwe ni ikibazo cy’inzara nkuko botangazwa n’ubuyobozi bwa Komine ya Minembwe. Ubuyobozi bwa Societe civile bufatanije n’ubuyobozi bukuru by’i bitaro bya Minembwe buhamya ko hari abana bamaze ku rwara bwaki biturutse kuri iki kibazo cy’imirire mibi ,
Ruvuzangoma St Cadet umuyobozi wa societe civile wo muri ako karere avuga ko imyaka ishize ari itatu abaturage batabasha guhinga kubera icyo kibazo. Yemeza ko we ubwe yiboneye abana, abakecuru n'abasaza bishwe no kubura ibyo bafungura.
Rushemeza Felix, umwe mu batuye mu Minembwe avuga kobona ibiribwa bihenda cyane ku buryo bigera mu Minembwe byikubye inshuro eshanu ugereranije n'ibisanzwe kubera ikibazo cy’imihanda mibi :
Umuyobozi umuyobozi wa Komine ya Minembwe Gadi Mukiza avuga ko iki kibazo cy’inzara bakigeje ku ishyirahamwe rishinzwe ibiribwa ku isi rya PAM ribabwira ko hari ibifungurwa byo guha abaturage bo mu Minembwe ariko babubuze aho babinyuza kubera imihanda mibi. Twagerageje kuvugisha amashyirahamwe ashinzwe gutanga ibiribwa ku bantu bari mu kaga ntibyadukundira. Utundi turere twugarijwe n’inzara ni Bijombo, Kipupu, Mikenke nkuko bitanganzwa n’amashirahamwe y’igenga akorera muri utwo turere
Facebook Forum