Uko wahagera

RDC: Abanyagihugu b'i Kamanyola Bariyamiriza Gutozwa Amatagisi y'Umurengera


Kuri uyu wa mbere imiryango itegamiye kuri leta yo muri grupema ya Kamanyola iri muri Teritware ya Walungu mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubwinshi bw’imisoro abaturage bishura.

Uyu munsi muri centre ya Kamanyola amaduka, imihanda, amashuri ndetse n’amasoko yiriwe afunze kubera imyigaragambyo yateguwe n’imiryango ya Sosiyete Sivili ndetse n’urubyiruko rwikorera.

Kuva ku mupaka wa Kamanyola kugera ku kilaro cya Kamanyola abaturage bari bafungishije umuhanda amabariyeri n’amabuye ndetse n’ibiti mu rwego rwo kwerekana ko nta mirimo ikorwa uyu munsi bitewe n’ubwinshi bw’imisoro bishuzwa.

Twageragageje kuvugisha ubuyobozi bwa teritware ya Walungu ntibyadukundira

Gusa inama y’umutekano yateranye uyu munsi Kamanyola yasabye ko tariki guhera tariki ya 17 serivise zose zishyuza abaturage zikwiriye kugaragaza impapuro zizemerera gukorera muri ako karere.

Si muri Kamanyola honyine abaturage binubira imisoro bishyura ariko nta bikorwa bya majyambere bafite, no muri Uvira na Fizi mu myaka ishize bagiye bakora imyigaragambyo yo gusaba ko bakubakirwa amabarabara.

Ubusanzwe iyi Centre ya Kamanyola abaturage binubira imisoro myinshi basora ihana urubibi n’igihugu cy’u Rwanda n’Uburundi ndetse ikaba hagati y’imijyi ya Uvira na Bukavu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG