Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho icyahoze cyitwa Yougoslavia, TPIY mu magambo ahinye y’Igifaransa, rwahamije General Ratko Mladic ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokumuntu. Rwamukatiye gufungwa burundu,nk’uko umushinjacyaha yabisabye urukiko. Uru rukiko ruri i La Haye mu Buholandi,
Ratko Mladic yari umukuru w’igisilikali cya Repubulika Nyaseribiya ya Bosnia mu gihe cy’intambara yo muri iki gihugu cya Bosnia kuva mu 1992 kugera mu 1995.
Urukiko rwavuze ko yari afite umugambi wo kurimbura abaturage bose bo mu idini ry’Abayisilamu mu mijyi ya Srebrenica na Sarajevo. Aregwa ko we ku giti cye yayoboye ibitero byahitanye Abayisilamu barenga ibihumbi umunani b’abagabo n’abana b’abahungu gusa.
Abahanga mu by’amateka bemeza ko ari bwo bwicanyi by’ishyano bwibasiye inzirakarengane bwa mbere mu Bulayi nyuma y’intambara ya kabili y’isi yose. Mladic yahakuye izina ry’ubugome bukabije ry'umwibazi wayogoje akarere ka za "Balkans".
Amaze kumva icyemezo cy’urubanza rwa TPIY, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Zeid Ra'ad Al Hussein, yasohoye itangazo, ati: “Ni intsinzi y’ubutabera. Ni ukubwira abicanyi bose ko ntaho bazahungira, n’ubwo baba bakomeye bate, n’ubwo byatinda bwose.”
General Ratko Mladic afite imyaka 75 y’amavuko. Ibyaha yaburanye byose arabihakana. Yasabaga kugirwa umwere. Yatawe muri yombi mu 2011. Yari amaze imyaka 16 yose ashakishwa, yihishahisha.
Facebook Forum