Uko wahagera

Prezida Yoweri Museveni Yagiye Kumvikanisha Abarundi


Prezida Yoweri Museveni wa Uganda yaraye abonanye n’impande zose zifite uruhare muri politiki y’Uburundi hamwe na sosiyete civile. Zimwe mu ncuti z’ijwi rya Amerika zirasanga prezida Museveni azafasha kugarura amahoro mu Burundi ariko izindi ntizibyizeye.

Mu kiganiro Murisanga cyo kuwa 15 ukwezi kwa 7 umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenie Mukankusi yatumiye umwe mu bari mu mishyikirano na perezida Museveni, perezida Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari prezida w’Uburundi ubu akaba yariyandikishije nk’umukandida mu matora ya prezida ataha.

Undi mutumirwa ni bwana Desire Minani wo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD/FDD.

Abatumirwa bombi bagaragaje ko bafite icyizere ko perezida Museveni azagurira Uburundi amahoro.

Prezida Yoweri Museveni yagiye guhuza abarundi 54'07"
please wait

No media source currently available

0:00 0:54:07 0:00

XS
SM
MD
LG