Uko wahagera

Prezida Tshisekedi Yahaye Uruhusha Ingabo za Uganda Kujya Kurwanya ADF


Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi,
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi,

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahaye uruhushya ingabo za Uganda kujya kurwanya umutwe wa ADF mu burasirazuba bw'igihugu cye.

Kuva mu kwezi kwa gatanu gushize, intara za Ituri na Kivu ya Ruguru ziragendera ku mategeko y’ibihe by'intambara. Perezida Tshisekedi yakuyeho abategetsi ba gisivili ashyiraho aba gisilikare. Nyamara ntibyagaruye umutekano. Ahubwo abaturage bagera ku 1.200 barishwe muri aya mezi hafi umunani ashize. Ahanini bahitanywe na ADF.

Iyi mibare itangwa n'umushinga witwa "Baromètre Sécuritaire du Kivu" mu Gifaransa, "Kivu Security Tracker" mu Cyongereza, ukorana n'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch.

Umwe mu bajyanama ba Perezida Tshisekedi yatangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko abasilikare ba Uganda bagiye "kwinjira ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya ADF, bafatanyije n'ingabo za Congo n'iz'Umuryango w'Abibumbye." Yasobanuye ariko ko "badahita bambuka umupaka uyu munsi cyangwa ejo. Bisaba n'uruhushya rw'inteko ishinga amategeko n'urw'ingabo z'igihugu."

AFP ivuga ko abasilikare ba Uganda bamaze iminsi bitegura kwinjira mu burasirazuba bwa Congo, kandi ko abofisiye bakuru b'impande zombi nabo bamaze iminsi bitegurira hamwe.

Aba-Nande, biganje mu bice bya Beni ADF yayogoje, nabo bagize uruhare mu biganiro byo gutegurira inzira abasilikare ba Uganda. Umuvugizi wabo, Antipas Mbusa Nyamuisi, yishimiye icyemezo cya Perezida Tshisekedi. Naho Jean-Claude Katende, perezida w'Asadho (Association africaine des droits de l'homme), umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ati: "Gutumira ingabo za Uganda, zigeze kuza mu gihugu cyacu gusahura amabuye y'agaciro, ni ikosa."

ADF ikomoka muri Uganda. Yahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 1995. Umutwe wa Leta ya Kislamu uvuga ko ADF ari ishami ryayo muri Afrika yo hagati. Mu kwezi kwa gatatu gushize, Leta zunze ubumwe z'Amerika yashyize ADF ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG