Inzara n’ubukene biravuza ubuhuha muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Icyegeranyo gishya cyakozwe n’umuryango Action Aid kigaragaza ko inzara ishobora kuba itwara ibihugu bikenye akayabo kangana na miliyari 450 z’amadolari buri mwaka. Ni ukuvuga inshuro 10 ku madolari akenewe kugira ngo umubare w’abashonje uzabe ugabanutseho inshuro ebyiri guhera ubu kugeza mu mwaka wa 2015. Nyamara, ayo madolari yose atangwa, ntatuma inzara n’ubukene bigabanuka.
Mu karere k’Afrika y’i burasirazuba u Rwanda ruherereyemo, igihugu cya Uganda nicyo gihagaze neza, kuko kiza ku mwanya wa 8 mu bihugu 28 byakozweho igenzura. U Rwanda ruza ku mwanya wa 11, u Burundi bufata umwanya wa 27 naho Republika Iharnaira Demokrasi ya Kongo igafata umwanya wa nyuma ariwo wa 28.
N’ubwo muri iyo raporo u Rwanda rushimwa ko rwateye intambwe igaragara mu guhashya ubukene n’inzara mu gihugu, Action Aid igaragaza ko narwo rugifite byinshi byo gukora mu kubihashya burundu. Action Aid iha u Rwanda amanota 39 ku 100. U Rwanda ruri mu cyiciro cy’inyuguti ya D. Ni ukuvuga mu kiciro cyibanziriza icya nyuma kirangwa n’inyuguti ya E, hakurikijwe ibyiciro uwo muryango ushyiramo ibihugu, ukurikije uburyo birwanya inzara n’ubukene iwabyo.
Mu cyegeranyo cya Action Aid iryo shirahamwe rigaragaza ko mu Rwanda umubare w’abugarijwe n’inzara ukiri munini, kandi ko mu gihugu uburenganzira bwo kubona ibyo kurya nta buharangwa. Mu Rwanda kandi ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi nayo idahagije. Ibyo byose hiyongeraho ko nta kintu na kimwe gikorwa mu kureba uburyo imibereho myiza y’abatuye u Rwanda yarushaho kuba myiza.
Mu ntego z’ikinyagihumbi isi yihaye, intego y’ikubitiro ni uko kugeza mu mwaka wa 2015, umubare w’abashonje mu isi waba waragabanutseho byibura kimwe cya kabiri cy’abantu bashonje. Hasigaye imyaka itanu yonyine uwo mwaka ukagerwaho. Niyo mpamvu abayobozi b’ibihugu bari mu nama i New York ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye, bareba aho bagejeje intego z’ikinyagihumbi zirimo no kwihaza mu biribwa.
Nyamara icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu gihe iyi nama iteranye, kigaragaza ko hamwe mu mpande z’isi kubona ibyo kurya bikiri kure nk’ukwezi. Ibyo bice, aho abaturage bikora ku munwa hamana, harimo Aziya y’iburasirazuba, ndetse n’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ibarizwamo u Rwanda.
Muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, raporo y’umuryango mpuzamahanga Action Aid igaragaraza ko kuva mu mwaka ushize wa 2009 kugeza ubu, muri ako karere harya umugabo hagasiba undi. Icyo cyegeranyo kivuga ko abaturage barenga kimwe cya gatatu mu bahatuye, bugarijwe n’amapfa n’inzara