Uko wahagera

Portugali Yiteguye Kwohereza Abandi Basilikare 60 muri Mozambike


Bamwe mu basirikare ba Portugali
Bamwe mu basirikare ba Portugali

Portugali yiteguye kwohereza abandi basilikare 60 muri Mozambike guha imyitozo abasilikare b'iki gihugu. Portugali izohereza abo basilikare hakurikijwe amasezerano mashya y’ubufatanye bugamije gufasha Mozambike guhangana n’inyeshyamba zikorana n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu majyaruguru y’igihugu. Ibi byatangajwe uyu munsi kuwa mbere na minisitiri w’ingabo wa Portugali, Joao Cravinho.

Ayo masezerano azageza mu 2026, azatuma Portugali yongera umubare w’abasilikare bayo muri Mozambike bakagera kuri 80. Bazatoza abasilikare b’igihugu guhangana n’inyeshyamba, bazasangira ubumenyi mu bijyanye n’ubutasi kandi bafashe igihugu gukoresha utudege twitwara, drone kugirango bamenye aho abarwanyi bageze.

Ministri Cravinho na mugenzi we wa Mozambike, Jamie Neto, basinye amasezerano i Lisbon uyu munsi kuwa mbere. Abasilikare 60 bagiye kwiyongera ku bandi basilikare badasanzwe 60 bari baroherejwe na Portugali guha imyitozo aba Mozambike, igihugu cyakolonijwe na Portugali. Ni nyuma y’igitero gikomeye, cyagabwe mu kwezi kwa gatatu mu mujyi wa Palma, ufitiye igihugu akamaro kanini, uherereye mu majyaruguru y’igihugu.

Ubulayi bwiyunze na bwo, bushobora kuzohereza muri Mozambike, abasilikare b’uwo muryango bari hagati ya 200 na 300. Umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru muri uwo muryango, Josep Borrell, yabivuze mu kiganiro yagiriye kuri radiyo yo muri Portugali, Ranancenca, yatangajwe kuri uyu wa mbere.

Borrell yavuze ko mu cyumweru gishize, uwo muryango warimo gusuzuma ikibazo cyo kwohereza abasilikare mu butumwa bwo gutanga imyitozo, Portugali yizeza icya kabiri cy’abakozi no kwohereza abasilikare bo butanga amasomo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG