Uko wahagera

Portugal Igiye Kohereza Impuguke za Gisirikali muri Mozambike


Bamwe mu basirikare ba Portugal
Bamwe mu basirikare ba Portugal

Igihugu cya Portugal kigiye kohereza impuguke za gisirikali muri Mozambike gufasha guhugura igisirikali cy’icyo gihugu, ni nyuma y’ibitero by’intagondwa byagabwe mu mujyi wa Palm.

Ayo makuru yemejwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Portugal Augusto Santos Silva, wavuze ko icyo gihugu kizohereza abasirikali 60 mu gihe cya vuba bazafasha guhugura abasirikali bo mu mutwe wihariye guhangana n’imitwe y’intagondwa za kiyisilimu.

Abivuze nyuma y’amasaha make umutwe w’intagondwa za kiyisilamu ugabye ibitero mu majyaruguru y’igihugu, mu mujyi wa Palma. Kuwa mbere nta bantu bagaragaraga mu mihanda y’uwo mujyi nyuma yuko izo ntagondwa zitangaje ko zawigaruriye. Leta ya Mozambike yatangaje ko abantu benshi baguye muri icyo gitero cy’intagondwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuryango Save the Children wita ku bana ufite icyicaro mu Bwongereza wari watangaje ko umutwe w’intagondwa wa Kiyisilamu umaze kwica ibihumbi by’abana muri Mozambike.

Uwo muryango uvuga ko uwo mutwe umaze kwica abana benshi harimo no kubaca imitwe, utitaye ku myaka yabo. Wavuze ko hari abicwa bafite imyaka 11. Save the Children yagaragaje ko ibitero n’urugomo by’intangondwa za kiyisilamu bimaze gutuma ibihumbi by’abana bicwa abandi bagata imiryango yabo.

Ambasade y’Amerika muri Mozambike yavuze ko Amerika nayo yiteguye gufasha guhugura ingabo za Mozambike mu guhangana n’iyo mitwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG