Uko wahagera

Porofeseri Runyinya Barabwiriza Yahakanye Ibyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye


Dr Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama w’uhahoze ari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, yatangiye kwiregura ku birego bya jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Dr Runyinya Barabwiriza yatangiye kwiregura imbere y’umucamanza umwe rukumbi uri kuburanisha urubanza rwe. Yunganiwe n’abavoka babiri. Aregwa ibyaha bitatu birebana na jenoside yo mu Rwanda. Byose arabihakana.

Mu kwiregura kwe Dr Runyinya yatangiriye ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ubushinjacyaha buvuga ko yakoze iki cyaha mu buryo butatu. Ubwa mbere itsinda ryo gutanga ibitekerezo yashinze, ubushinjacyaha bwemeza kp yateguraga iyicwa ry’Abatutsi. Runyinya yabihakanye asobanura ko iryo tsinda ryari rishinzwe kureba uburyo ishyaka MRND yabagamo ryahangana n’andi mu ruhando rw’amashyaka menshi igihugu cyari cyinjiyemo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uburyo bwa kabili yakoresheje ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ari we watangije interahamwe i Butare. Runyina yasobanuye ko atari we washinze urwo rubyiruko rw’interahamwe, kandi ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana ko uwo mutwe washyiriweho kwica abatutsi.

Uburyo bwa gatatu ubushincyaha bumurega ni ukuba umwe mu banyamigabane ba radio RTLM. Nabyo yarabihakanye, avuga ko atazi n’uburyo izina rye ryageze ku rutonde rwabo. Yibajije kandi impamvu icyo cyaha bakimurega nyuma y’myaka 17, mu gihe nyamara yavuze ko hari bamwe mu bategetsi bakomeye mu butegetsi buriho mu Rwanda, bari kuri urwo rutonde, ariko batari babiryozwa kugeza magingo aya. Mu bo yeruye amazina ni Bazivamo Christophe, Kabera Erasto na Rucagu Boniface.

XS
SM
MD
LG