Inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda zirimo guhata ibibazo bwana Mpozayo Christophe. Polisi y’u Rwanda, kw'italiki ya 2 y'ukwa kane umwaka wa 2014, yamutaye muri yombi ku Kimironko mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali.
Bwana Mpozayo ni umukozi w’inteko ishinga amategeko y’Afurika y’uburasirazuba. Ijwi ry'Amerika ryavuganye na bwana Fidele Mulindahabi, umuvandimwe wa Mpozayo, wasobanuye ko polisi yamutaye muri yombi nta rupapuro rwo kumufata, mandate d’amener, imuhaye.Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.
Umunyamakuru Etienne Karekezi aravugana kandi n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, tutabashije kuvugana na we. Yamubajije niba koko polisi yaramufashe nta rupapuro rwo kumufata imuhaye ngo arwisomere.