Mu gitero cyo kw’itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa munani, Hamza Mohammed, yarashe abofisiye mu gipolisi mw’ihuriro ry’imihanda mbere yo kubambura imbunda zabo akerekeza kuri ambasade y’Abafaransa yari hafi aho. Uwo Hamza yaharashe umuzamu aramwica, ariko na we yaje kwicwa arashwe.
Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza (DCI) Camilius Wambura, yavuze ko amaperereza yabo yasanze Hamza yarakoreshaga iterabwoba. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Mwanza, Wambura yavuze ko uwo mugabo yashyiraga ku nkuta ze ku mbuga nkoranyambaga, amagambo y’ubuhezanguni, arimo ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe ya kiyisilamu, al-Shabaab n’umutwe wa Leta ya kiyisilamu (ISIS).
Wambura yanavuze ko uwo mugabo Hamza, yavuganaga n’abandi bantu baba mu bindi bihugu, ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba, ariko ahanini ko yarimo kwigira ku mbuga nkoranyambaga z’abahezanguni. Uyu muvugizi wa polisi yongeyeho ko Hamza Mohammed yari umwe mu biteguye gupfira idini ryabo n’ubwo nta dini yavuze mw’izina.
Venance Kalunga, umuturanyi we, mu cyumweru gishize yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Mohammed, yabayeho mu mutuzo mu karere yari atuyemo k’uburasirazuba bw’umujyi, ariko yamushushanyije nk’umuntu witangiye ukwemera kwe kw’idini rya Isilamu.
Yavuze ko yari umugabo ukurikiza imyigishirize ya Islamu, wakundaga kujya ku musigiti, mu gitondo, nyuma ya saa sita no ku mugoroba. (Reuters)
Facebook Forum