Uko wahagera

Polisi ya Cote d’Ivoire Yatabaye Abana 68 Bakoraga mu Mirima ya Kakawo


Umwe mu Barimyi ba Kakao muri Cote d'Ivoire
Umwe mu Barimyi ba Kakao muri Cote d'Ivoire

Polisi ya Cote d’Ivoire yatabaye abana 68 bakoraga mu mirima ya kakawo (cacoa). Abategetsi bavuze ko abo bana batabawe na Polisi ya Cote d’Ivoire, baturutse mu gihugu gituranyi cya Burukina Faso.

Cote d’ivoire ni igihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, gikize kw’isi ku gihingwa cya Kakawo (Cacao). Imirima y’iki gihingwa ikorwamo n’abana bakabakaba miliyoni imwe n’ubwo hashyizweho ibikorwa byo guhagarika ikoreshwa ry’abana mu mirimo isaba ingufu.

Ku kigo cyita kuri abo bana giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu mu karere ka Soubre, umwe muri abo batabawe, ugira isoni cyane witwa Nounfo, yabwiye Reuters ko ise yamujyanye muri Burukina Faso afite imyaka 13 gukora mu mirima ya Kakawo ya Nyirarume, kandi yamusizeyo.

Yavuze ko yari amaze imyaka ibiri akora, akaza kubonwa na polisi. Polisi yavuze ko isanano yaba iri hagati y’umuryango wa Nounfo n’abashimita abana ritagaragara neza. Niba nyirarume yaba ari umwe mu bantu bagera muri 25 bakekwaho gushimuta abana bamaze gutabwa muri yombi. Bashobora kuzahanishwa igifungo kigera mu myaka 10.

Iki kibazo gishobora kuzagira ingaruka ku bigemurwa mu bihugu bigize Ubulayi bwiyunze, burimo gusuzuma amategeko mashya aca ibicuruza bifite aho bihuriye n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu.

Ku buhoza abana ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’abofisiye mu gipolisi barenga 100 kuwa kane no kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize, kandi ni icya mbere kuva mu 2014, kibaye i Soubre, mu ndiri ya Kakawo.

Brahima Coulibaly, umwe mu bagize komite y’igihugu ikurikiranira hafi ikoreshwa ry’abana, yavuze ko abategetsi bazakora operasiyo nk’izo mu zindi ntara, mu mezi make ari imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG