Uko wahagera

Perezida wa Zimbabwe Arasaba Ibiganiro Byahagarika Imvururu


Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Muri Zimbabwe, Perezida Emmerson Mnangagwa arahamagarira ibiganiro byo mu rwego rw’igihugu ku mvururu zabaye muri uku kwezi. Yasabye kandi ko anketi zikorwa ku bwicanyi bwazibayemo.

Imyigaragambyo yatewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ku kigero cy’150%. Yahitanye abantu 12. Abandi barenga 300 bayikomerekeyemo.

Mu butumwa kuri Tweeter, Perezida Mnangagwa yanditse, ati: “Ubwicanyi no kwitwara nabi by’inzego z’umutekano zacu ntibishobora kwihanganirwa kandi ni ukugambanira Zimbabwe nshya.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG