Uko wahagera

Perezida wa Siriya al-Assad Azokwiyamamariza Manda ya Kane


Perezida wa Siriya Bashar al-Assad
Perezida wa Siriya Bashar al-Assad

Ibitangazamakuru bya Leta ya Siriya byatangaje ko Perezida Bashar al-Assad umaze imyaka 21 ku butegetsi yongeye gutanga kandidatire ye mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha.

N’ubwo ababirebera hafi bavuga ko aya matora atazaba mu bwisanzure no mu mucyo, Perezida Assad w’imyaka 55 y’amavuko asa nk’uwashimangiye ibyo bivugwa kuko, asa nk’uwamaze kwizera insinzi mu matora ateganijwe kuba ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa gatanu.

Ibiro ntaramakuru byo muri Syria SANA, byatangaje ko Urukiko rw’ikirenga rwamaze kumenyesha Inteko ishinga amategeko ko Bashar al-Assad yasabye kwiyamamariza manda ye ya kane. Urukiko rw’ikirenga kandi rwavuze ko, abandi bakandida batanu nabo bamaze kuzuza ibisabwa kugirango bitabire aya matora.

Abahatanira uyu mwanya wo kuyobora igihugu bagomba kuba bamaze gutanga kandidatire zabo bitarenze itariki ya 28 z’uku kwezi. Bagomba kandi kuba bashyigikiwe byibuze n’abadepite 35 kuri 250 mu bagize inteko nshingamategeko, yiganjemo abo mu ishyaka Baath rya Assad. Ikindi basabwa ni uko bagomba kuba batarigeze basohoka mu gihugu mu gihe cy’imyaka icumi, ibi bishatse kuvuga ko iri tegeko rikumira abatavuga rumwe na Leta baba hanze y’igihugu kuko badashobora gutanga kandidatire.

Amatora aherutse yabaye muri 2014, ubwo hari hamaze kuba amavugurura y’itegeko nshinga yemerera abakandida benshi. Icyo gihe babiri ni bo bemejwe n’urukiko, nyuma Assad aza gutsinda amatora ku majwi 88 ku ijana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG