Ibiro bya Perezida Filipe Nyusi byavuze ko we n’umugore we Isaura basanganywe iyo virusi kandi ko bari mu kato.
Bombi bakoresheje ipimimo byihuta kandi nta bimenyetso bari bafite. Cyakora bahise bafata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe bategereje ibisubizo by’ibindi bipimo bizwi nka PCR, nk’uko itangazo rya perezidansi ribivuga.
Ubwandu bwa virusi ya corona muri Mozambike ubu nibwo buri ku gipimo cyo hejuru. Imibare ya Reuters ibikurikirana, yerekana ko ku kigereranyo, abantu bandura bwa mbere, biriyongereye muri iyi minsi irindwi ikurikiranye.
Umubare wose w’abantu bishwe na COVID-19 mu gihugu ni 2.000. Abanduye muri iki gihe cy’icyo cyorezo ni 192.000.
Mozambike, igihugu kinennye cyugarijwe n’ibibazo by’imyenda n’icy’inyeshyamba za Kisilamu, hiyongeraho COVID-19.
Kuba haravumbuwe gazi nyinshi mu butaka, byatumye Mozambike ibonwa nk’igihugu gifite amahirwe menshi yo kuyigurisha mu mahanga. Nyamara ikoreshwa nabi by’umutungo w’igihugu hamwe n’inyeshyamba, byabaye kidobya.
Reuters
Facebook Forum