Uko wahagera

Perezida Trump Yongeye Gukangisha Gufunga Umupaka na Mexique


Imodoka ziva Mexico zigeze ku mupaka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa El Paso, Texas, mu kwa kane taliki 1, 2019.
Imodoka ziva Mexico zigeze ku mupaka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa El Paso, Texas, mu kwa kane taliki 1, 2019.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye kuvuga ko Amerika ishobora gufunga umupaka wayo na Mexique. Noneho yasabye Inteko ishinga amategeko gufata ingamba zo guhangana n’ibibazo by’abimukira n’umutekano vuba bishoboka. Aravuga ko ibyo bibazo birimo guteza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Abinyujije ku rubuga rwe twa Twitter, Perezida Trump yavuze ko niba nta gikozwe, umupaka wose cyangwa igice kinini cyawo kizafungwa.

Inshuro nyinshi Perezida Trump yavuze ko azafunga umupaka mu rwego rwo guhagarika icyo yita ‘uruvunganzoka rw’abimukira’ binjira muri Amerika badakurikije amategeko. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize yari yavuze ko azafunga uwo mupaka bituma abacuruzi n’abandi babifitemo inyungu banenga icyo gitekerezo. Bavugaga ko bizabuza abambuka mu buryo bwemewe n’amategeko bikanateza igihombo cy’ubucuruzi kibarirwa muri za miliyari z’amadolari y’Amerika

Urugaga rw’abacuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwavuze ko rwamaze kugeza impungenge zarwo mu biro bya Perezida Trump ku birenabana n’ifungwa ry’umupaka wayo na Mexique. Ejo ku wa kabiri Trump yari yavuze Mexique yatangiye kwita kuri icyo kibazo ariko ku wa gatatu yongera gusaba Inteko Ishinga amategeko kugira icyo ikora.

Perezida wa Mexique Andres Manuel Lopez Obrador we yavuze ko nta bibazo bikomeye bihari ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexico. Yabwiye abanyamakuru ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mexique Marcelo Ebrard akomeje kugirana ibiganiro na Amerika kugira ngo umupaka w’ibihugu byombi ugume ufunguye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG