Uko wahagera

Perezida Trump Yanengeye Macron mu Nama ya OTAN


Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yanenze Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa kubera amagambo aherutse kuvuga ko umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Amerika n’Uburayi ukomeje gupfa uhereye mu bwonko.

Avugira iruhande rwa Jens Stoltenberg, Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Perezida Trump yavuze ko ijambo Macron yavuze kuri uwo muryango ari ribi, ko ntawe ukwiriye kuvuga atyo uwo muryango.

Kuva Macron abwiye The Economist, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ayo magambo, yakomeje gusobanura ko yari agamije kwerekana ko uwo muryango ukeneye kwikubita agashyi ukita ku bibazo biwureba kuruta guhugira ku mubare w’amafaranga buri munyamuryango atanga ku ngabo zawo.

Kuba Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2017, yakomeje kuvuga ko Amerika itanga inkunga y’ikirenga muri uyu muryango. Stoltenberg yashimagije Trump kuri nuyu wa kabiri avuga ko kugaragaza ikibazo byatumye ibindi bihugu byongera miliyari $130 ku ngengo y’imari igenerwa ingabo z’uwo muryango. Biteganijwe ko izaba igeze kuri miliyari $400 mu mwaka wa 2024.

Uretse ibirebana n’ingengo y’imari, abakuru b’ibihugu biwugize baraza no kuganira ku ngamba zo kurwanya iterabwoba, uburyo bwo kurinda ikwirakwizwa ry’intwaro, imibanire y’uwo muryango n’Uburusiya n’ubuhangange bw’Ubushinwa bukomeje kwiyongera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG