Uko wahagera

Perezida Paul Kagame Yagaye Abanenga u Rwanda


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda Yagaye Abanenga u Rwanda mw'ijambo yavuze atangiza inama y'igihugu ya cyenda y'umushyikirano.

Mu Rwanda, inama y’igihugu cya cyenda y’umushyikirano yasoje imirimo yayo kuwa gatanu. Mu muhango wo kuyitangiza kuwa kane, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda gufata umwanya bagasubiza ibibazo byibazwa n’abanyamahanga.

Mw’ijambo rye kandi, perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kunenga abo yise abanyamahanga batazi u Rwanda, itangazamakuru n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, kubera ko bagaya ibyo u Rwanda rukora.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye n’umunyamakuru Gakwaya Andre wa Rwanda News Agency ndetse n’umunyamakuru Assumani Niyonambaza wandikira Rugari.

XS
SM
MD
LG