Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yarahiriye kuyobora icyo gihugu indi manda y'imyaka itanu yiyongera kuri 35 amaze ku butegetsi.
Uwo muhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 11 bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika. Uburusiya, Ubushinwa na Arabiya Saoudite bohereje intumwa zidasanzwe guhagararira ibihugu byabo.
Uwo muhango waranzwe n'akarasisi k'ingabo no kumurika ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro z'intambara n'indege zirwanira mu kirere. Abasirikare barwanira mu kirere berekanaga ubuhanga bwabo bamanuka muri kajugujugu bakoresheje imigozi.
Akimara kurahira, Perezida Museveni ukunda kuvuga amateka, yatangiye ijambo avuga ku mateka y’Afurika n'ay'isi muri rusange. Yavuze ko mbere y'abakoloni Afurika yabagamo uduhugu duto tuyobowe n’abami batumvikanaga bigatuma baneshwa n’abakoloni, bityo bikaza kugira ingaruka ku iterambere ry’ibihugu bya Afurika by'iki gihe.
Yashimangiye ko Afurika igomba kwiyunga ikaba igihugu kimwe kugira ngo igire ingufu z'ubutunzi bihereye kugusangira isoko rimwe.
Niho yahereye mu ijwi rikarishye yamagana ibihugu byo hanze ya Afurika bikunda kwivanga muri politike yayo, avuga ko byageze n'aho kwica uwari perezida wa Libya Muammar Gaddafi n'ubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe wari wanze ko ibyo bihugu byohereza ingabo muri Libiya.
Igice kinini cy'ijambo rye cyibaze ku bumwe bw'Afurika no kwamagana abaza kuyishotora. Yamaganye intambara z’urudaca mu bihugu nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Somaliya, Cadi, Repubulika ya Centrafrika, Libiya n'ahandi. Yavuze ko izo ntambara zirimo ukuboko kw'abanyamahanga.
Perezida Museveni yavuze ku isoko rusange, ibyo Uganda ikora, anashimira ibihugu nka Kenya, Tanzania, Kenya, Republika ya Demokarasi ya Kongo, Sudan y' Epfo n’Uburundi byafunguriye imipaka ibicuruzwa bya Uganda nk’isukari, amata, n’ibigori bikinjira ku masoko y'ibyo bihugu.
Perezida Museveni yanzuye ashima abaperezida bagenzi be bari bahari bamwe avuga ku mateka y’ibihugu byabo, cyane cyane ibikomokamo abantu yavuze ko babaye intwari mu guharanira ubwigenge bw'Afurika nka Ghana, Mozambique, Tanzania na Gineya.
Uretse abakuru b'ibihugu 11 biganjemo ab'ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba n'iy’uburengera zuba, hari n'intumwa zidasanzwe z'ibindi bihugu nka, Misiri, Sudani, Gineya, Gabo, Nijeriya, Alijeriya, Angola na Mozambike.
Abaturutse hanze y'Afurika harimo intumwa zidasanzwe nka Ministiri w’ububanyi n’amahanga w'Uburusiya n'Uwubushinwa.
Mu muryango w' Afurika y’uburasirazuba, Perezida Kagame w'u Rwanda ni we wenyine utabonetse muri uyu muhango ariko akaba yari yohereje ministiri w’u Rwanda ushinzwe Afurika y’uburasirazuba, Nshuti Manaseh.
Kuba Perezida Kagame yabuze muri uyu muhango ntibyatunguranye dore ko yari aherutse kuvuga ko agifitanye ikibazo n'igihugu yabayemo cyo mu majyaruguru y'u Rwanda.
Nyamara ibi byose byabaye ingo z’abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Bobi Wine hamwe na Kizza Besigye zigoswe n’igisirikare. Umuji wa Kampala utagendwa n'abaturage uretse imirongo y’abasirikare n’abapolisi.
Abayoboke b'amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri 80 barafashwe bagafungwa n’inzego zishinzwe umutekano zibakekaho gushaka guhungabanya umutekano uyu musi kugira ngo bananize irahizwa rya Museveni. Gusa ayo mashyaka arabihakana.
Abanyapolitike batavuga rumwe na Perezida Museveni ndetse n'imwe mu miryango itagengwa na leta bavuga ko itorwa rye ryabayemo uburiganya bwinshi. Bavuga ko atakurikije amahame ya demokarasi. Bobi Wine umwe mu bo bahataniraga intebe ya perezida yemeza ko ari we watsinze amatora ariko Museveni akamwambura intsinzi akoresheje polisi n'igisirikare ndetse n'akanama gashinzwe kuyategura.
Facebook Forum