Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yategetse ko haba amavugurura ku byapa byo ku mihanda bigena umuvuduko w'ikinyabiziza mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali.
Byabaye nyuma y'impaka zari zimaze iminsi hagati y'abatwara ibinyabiziga na Polisi y’u Rwanda. Abantu benshi binubiraga amande bacibwa abarengeje umuvuduko wagenwe.
Ikibazo cy’amafaranga acibwa abakoresha umuhanda wo mu mujyi wa Kigali, cyari kimaze igihe cy’icyumweru ari cyo kivugwa hafi mu bitangazamakuru byose bikorera mu Rwanda, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ngingo umukuru w’igihugu yayigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa wabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu.
Impaka zazamuwe n’abavuga ko kamera za Polisi zibandakira amande y'amafaranga 25,000 zibashinja kurenza umuvuduko w'ibilopmetero 30 na 40 ku isaha mu gihe ibyapa biri mu muhanda byanditseho umuvuduko wa 60 ku isaha.
Iki kibazo aho kurangira, cyari kimaze gufata indi ntera aho wasangaga ikiganiro gihuza abatwara ibinyabiziga gishingiye ku bukene bagiye guterwa n’amade polisi idasiba kubaca.
Izi mpaka ntacyo zari zarahinduye ku cyemezo cya polisi y’igihugu, kuko umuvugizi wayo, yumvikanaga mu bitangazamakuru asobanura ko ibyo bakora babyemerewe n’itegeko.
Kugeza kuri uyu wa gatanu, ntawaruzi amaherezo y’iki kibazo cyari kimaze kuremerera abatari bake, kugeza ubwo umukuru w’igihugu agize icyo avuga kuri izi mpaka. Perezida Kagame yavuze ko adashyigikiye umuvuduko muremure, ariko na none umuvuduko wo hasi utagira aho ugeza abantu.
Muri uyu muhango yavugiyemo ibi, hagaragajwe ko ikigo cya Leta gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, cyakusanije imisoro n’andi mafaranga atari imisoro angana na miliyari 1655.5 ku ntego ya miliyari 1594.3% cyari cyahawe umwaka ushize.
Abayobozi bacyo basobanura ko intego yagezweho ku gipimo 103.8%. Perezida Kagame mu muhango wo gushimira abasora bitwaye neza, yagaragaje ko ahanini byatewe n’imisoro imwe Leta yagiye yigomwa, ngo abacuruzi badasubira inyuma bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid 19.
Facebook Forum