Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambike. Uyu munsi yasuye kandi aganira n’ingabo z’u Rwanda zabohoje intara ya Cabo Delgado yari mu ntoki z’intagondwa zigendera ku matwara ya kisilamu.
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 gufatanya n’ingabo za Mozambike kubohoza imijyi yari yarigaruriwe n’intagondwa.
Umunyamakuru wa RBA, Divin Uwayo, ari mu baherekeje Perezida Kagame, yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana. Yatangiye amubwira ingingo zikubiye mu ijambo Prezida Kagame yagejeje ku ngabo z’u Rwanda.
Facebook Forum