Uko wahagera

Perezida Biden Arashyiraho Umunsi wo Kwizihiza Icibwa ry'Ubucakara


Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Perezida Joe Biden, arashyira umukono ku itegeko rigira italili ya 19 y'ukwa gatandatu umunsi w'ikiruhuko. Iyi taliki yizihiza umunsi ubucakara bwacitse burundu mu gihugu.

Ku italiki ya 19 y'ukwa gatandatu 1865, hari hashize imyaka ibiri n'igice Perezida Abraham Lincoln ashyize umukono ku iteka rica ubucakara.

Hari hashize amezi abiri intambara y'isubirano ry'abenegihugu irangiye burundu. Iyi ntambara yatewe n'ibihugu byo mu majyepfo y'igihugu byangaga ko ubucakara bucika. Zaratsinzwe.

Kuri iyi taliki rero, General Gordon Granger, wo mu ngabo z'igihugu zari zimaze gutsinda intambara, yagiye kureba abacakara ahitwa Galveston, muri leta ya Texas, mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, abashyiriye inkuru nziza batari baramenye y'uko Perezida Lincoln yari yarabahaye ubwigenge mu 1862.

Kuva kuri iyo taliki, inkuru yakwirakwiye mu gihugu cyose nka serwakira, ihita iba umunsi w'ibirori uko imyaka yagiye ikurikirana.

Leta ya Texas yawugize umunsi w'ikiruhuko mu 1980. Nyuma yayo, n'izindi leta nyinshi zarayikurikije.

Ariko iyi taliki yari itaraba ikiruhuko ku rwego rw'igihugu cyose. Ni byo inteko ishinga amategeko, Congress, imaze gukosora. Sena yemeje umushinga w'itegeko kuwa kabiri.

Ejo kuwa gatatu, Umutwe w'Abadepite nawo warawemeje. Hombi n'amajwi ajya kuba hafi yose mu mitwe yombi. Ni ryo tegeko Perezida Biden ashyiraho umukono uyu munsi.

Mu Cyongereza, iri tegeko ryita iyi taliki Juneteenth National Independence Day.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG